Kicukiro: Abakandida depite ba FPR Inkotanyi bagaragaje inyungu iri mu gutora Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byagarutsweho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame w'Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, byakomereje mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.

Ni ibikorwa byitabiriwe n'ibihumbi by'Abanyamuryango biyemeza gusigasira ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho ndetse no kuzongera kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere ryifuzwa.

Abaturage bo Murenge wa Kicukiro bagaragaje ko bazatora FPR Inkotanyi yabubakiye amashuri ndetse ikanatanga amashanyarazi ku buryo usanga abantu baravuye mu bwigunge.

Urubyiruko narwo rwagaragaje ko rwiyemeje guhitamo gutora Paul Kagame 100% n'abadepite ba FPR Inkotanyi kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera intambwe y'iterambere.

Rizatahabake Eustache wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza yagaragaje ko gutora abakandida depite ba FPR Inkotanyi no gutora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bigamije gushimangira iterambere ry'Igihugu.

Umwe mu bakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, Nkuranga Egide, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi kuri wo imvugo ari yo ngiro bityo ko bakwiye kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere by'umwihariko ku rubyiruko.

Ati 'Bana bacu, rubyiruko ejo bundi mwumvise ibyo Chairman wacu yabibukije, yabibukije ko ari mwebwe mbaraga z'Igihugu kandi muzarinda ibyagezweho. Nimwe muzabirinda rero nta bandi. Ni yo mpamvu bari kubaremera imirimo ngo mukirigite ifaranga muzave mu bushomeri.'

Nkuranga yagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro hakomeje gahunda yo kuvugurura igishushanyo mbonera kizifashishwa mu mu kunoza imiturire kandi buri wese azibonamo.

Ati 'Ntabwo bikiri ibanga mu Karere ka Kicukiro igishushanyo mbonera kiri kuvugururwa kugira ngo buri wese akibonemo. Murumva icyo mubivuga, bivuze ko ushaka guhinga bazahamwereka, ushaka kubaka inzu isobanutse na we bazahamuha. Ushaka kubaka inzu bitewe n'ubuyobozi bwe nawe azahabona.'

Yabwiye abanyamuryango ko bizeye ko bazatora FPR Inkotanyi kugira ngo imigabo n'imigambi by'ibyo yifuza kugeza ku banyarwanda bizagerweho muri iyi myaka itanu iri imbere.

Ati 'Kuri 15 Nyakanga 2024 rero inkoko niyo ngomba kandi turabizeye.'

Murumunawabo Cecile na we uri ku rutonde rw'Abakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwitabire bw'abaje kwamamaza bigaragaza ko bazatora ku gipfunsi 100%.

Yagaragaje ko ibyo yasezeranyije Abanyarwanda mu 2017 byagezweho bityo ko n'ibyo arimo kubasezeranya muri manda y'imyaka itanu iri imbere nta gushidikanya ko bizagerwaho.

Urubyiruko narwo rwiyemeje kuzatora FPR Inkotanyi 100%
Abaturage bahize kuzatora Paul Kagame 100%
Abato baserutse by'umwihariko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abakandida-depite-ba-fpr-inkotanyi-bagaragaje-inyungu-iri-mu-gutora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)