Remnant Christian Network (RCN) ni Minisiteri y'Ivugabutumwa yashinzwe mu 2006, ikaba iyoborwa na Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria. Ihuriramo abo mu madini atandukanye bahuriye ku nshingano zo kugarura gahunda y'intumwa n'ubukristu nk'uko byahozeho mu gihe cya mbere cy'intumwa za Yesu Kristo, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ukuza k'Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi ya nyuma.
Nk'uko byari byitezwe, mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, imbaga y'abakristo baturutse n'impande mu gihugu yari iteraniye i Kigali mu ihema rya Serena Hotel, ije kumva ibyo Imana yashyize ku mutima w'Intumwa yayo Apostle Arome Osayi uri mu bakozi b'Imana bakomeye muri Nigeria na Afrika muri rusange.
Iki giterane, cyaranzwe n'imbaraga z'Umwuka Wera kuva gitangiye kugeza kirangiye kuko abitabiriye bose bagize umwanya uhagije wo kuganira n'Imana haba mu masengesho, mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu ijambo ry'Imana bagejejweho na Apotle Arome Osayi.
Ntabwo byari bisanzwe kuko iki giterane cyiswe "Rwanda Apostolic Visit" cyitabiriwe n'ibyamamare bifite amazina aremereye muri Gospel Nyarwanda, harimo abashumba bakomeye bashumbye amatorero anyuranye, abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gabby Kamanzi, Rene & Tracy n'abandi.
Guhera saa Kumi n'imwe kugeza hafi saa Moya z'umugoroba hagiyeho umuvugabutumwa, abitabiriye bagize umwanya wo gusenga bayobowe n'abakozi b'Imana bari bateguwe, abaramyi barimo Chryso Ndasingwa bafasha abantu kujya mu Mwuka babinyujije mu bihangano binyuranye biri mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Icyongereza, maze bamwe bavuga mu ndimi z'Umwuka Wera.
Ubwo yahageraga, Intumwa y'Imana, Arome Osayi yahise ahabwa umwanya, avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ashimangira ko u Rwanda ari rwiza ndetse ko ubu yaje mu igerageza, umwaka utaha akaba ari bwo hazakorwa igiterane nyirizina.
Yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Luka mu gice cya 9 n'icya 10, Apostle Arome yasobanuye uko Yesu Kristo yatoranyije intumwa ntazicaze hamwe ahubwo akaziha ubushobozi n'imbaraga by'Umwuka Wera ubundi akazituma kubwiriza amahanga no gukiza abarwayi.Â
Ashingiye kuri iri jambo, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cya Gikristo, ariko atangaza ko ikibabaje ari uko amatorero menshi ashishikajwe no kugira umubare munini w'abakristo bicaye mu rusengero kurusha abo bohereza kubwiriza amahanga atazi ubutumwa bwiza kugira ngo harokoke ubugingo bwa benshi.
Yasengeye abifuza gutumwa ahari imbaraga z'umwijima, kugira ngo buzuzwe imbaraga zizabashoboza guhangana n'iyo myuka mibi. Yasabye abari aho guhangayikishwa no kwakira imbaraga z'umwuka zibashoboza kunesha umubi kuruta guhangayikishwa no kuzuza amafaranga menshi kuri konti zabo.
Nyuma yo kubwiriza iri jambo, yasengeye abantu mu byiciro bitandukanye, ahanurira benshi, yongerera imbaraga abatentebutse, maze akiza abarwayi yifashishije imbaraga z'Umwuka Wera yahawe, ndetse bamwe muri bo batanga ubuhamya bw'uko bakize neza.
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Pastor Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyise 'Rwanda Apostolic Visit' kubera ko bazakira umushyitsi ukomeye, Apostle Arome Osayi nk'Intumwa ya Kristo, uzaba ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Akomoza ku musaruro bari biteze muri iki gikorwa, yagize ati: 'Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z'ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y'ububyutse mu mitima ya benshi.'
Uruzinduko rwa Apostle Arome mu Rwanda, rwari rwitezweho gushyigikira no gutera inkunga itorero mu rwego rwo kurifasha gusohoza inshingano no kugera ku ntego yaryo neza, kandi ni ko byagenze kuko abashumba n'abandi bakozi b'Imana bahawe impanuro zishingiye ku cyo ijambo ry'Imana rivuga, bongererwa imbaraga.Â
Mu buryo bw'Umwuka, iyi Ntumwa yasangije ubwenge n'imbaraga z'Umwuka Wera abayobozi ndetse n'abandi bitabiriye iki giterane, ku buryo byitezwe ko bizabafasha gukura mu kwizera no kurushaho gusobanukirwa iby'Imana.
Apostle Arome Osayi ni Umuyobozi akaba ari nawe washinze ihuriro mpuzamahanga rya Reminant Christian Network rifite icyicaro i Makurdi muri Leta ya Benue, muri Nigeria. Ni intumwa y'Umwami Yesu Kristo, umwanditsi w'ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba n'umugiraneza wakiriye agakiza afite imyaka irindwi y'amavuko.
Yanditse ibitabo byinshi bishingiye ku myemerere ya gikristo birimo 'Kingdom Recalibration,' 'Decimating Demonic Devises,' n'ibindi. Afite umugore witwa Dinah Osayi bamaranye imyaka irenga 15.
Apostle Arome Osayi, yaje mu Rwanda ku butumire bwa African Leadership University [ALU]. Yahageze ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 04 Nyakanga ndetse ni bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda. Yasanze u Rwanda ari rwiza, avuga ko iyo abimenya aba yaraje kera.
Apostle Arome Osayi ni umwe mu bari gukoreshwa n'Imana ibitangaza bikomeye. Urusengero rwe ruba rwuzuye abayoboke kubera kuryoherwa n'amagambo y'Imana anyura mu kanwa ke.
Pastor Ndanyuzwe Yves uri mu bateguye iki igiterane cyabwirijemo Apostle Arome Osayi, yasobanuye ko batekereje gutumira Chryso Ndasingwa, kuko 'ari ari umuhanzi mwiza w'indirimbo za gikristo.' Chryso yaririmbye indirimbo ze zitandukanye, benshi barizihirwa cyane.
Muri iki giterane, Pastor Ndanyuzwe Yves hamwe n'umufasha we, basutsweho amavuta, batangaza ko Itorero RCN (Remnant Christian Network Rwanda) ritangijwe ku mugaragaro.
REBA UKO BYARI BIMEZE MU MAFOTO:
Apotle Arome Osayi ubwo yageraga i Kigali
Byari ibyishimo ubwo yahuraga na Pastor Yves Ndanyuzwe uri mu bateguye igiterane 'Rwanda Apostolic Visit'
Abantu bitabiriye ku bwinshi ku buryo ihema ryateganyijwe ryari ryuzuye
Abitabiriye iki giterane baje biteguye guhemburwa
Hatanzwe umwanya uhagije wo kwegerana n'Imana
Umuramyi Chryso Ndasingwa yafashije abari aho kuramya Imana mu mwanya muto yahawe
Hakozwe ibitangaza abari barwaye amaso, ababara mu nda, abarwaye za kanseri n'ibindi batashye bashima
Hari abahawe impano z'Umwuka Wera
Umuramyi Rene Patrick yongerewe imbaraga z'Umwuka Wera
Umuramyi akaba n'umunyamakuru Tracy Agasaro nawe yarambitsweho ibiganza na Apostle Arome Osayi
Aba ni bamwe mu bakozweho na Mwuka Wera
Umuramyi Gabby Kamanzi ari mu bitabiriye iki giterane cy'umunsi umwe
Abashumba batandukanye bitabiriye
Abaramyi Rene & Tracy batahanye izindi mbaraga
Mu ijambo yigishije, Apostle Arome yakebuye amatorero yibwira ko kuba afite umubare w'abantu benshi bicaye mu rusengero ari ko gukura
Yasabye amatorero kohereza abantu mu kurokora ubuzima bw'abandi kuruta kubicaza mu rusengero
Apostle Arome Osayi yahanuye, akora ibitangaza
Pastor Ndanyuzwe Yves n'umufasha we basutsweho amavuta
Pastor Yves Ndanyuzwe yahise aboneraho gutangaza ko itorero RCN ritangijwe ku mugaragaro
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane  Â
REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIERANE CYAGENZEÂ
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
VIDEO: Remnant Christian Network Rwanda