Kigali: Hateguwe umwiherero ugamije gufasha abana b'abahungu kuvamo abagabo nyabagabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhuro wateguwe na Equity Bridges Initiative ugiye kuba ku nshuro ya kabiri uzatangira tariki 19 Nyakanga kugeza 27 Nyakanga 2024, uzakira abana 100 bari hagati y'imyaka 12 na 16 bazamara icyumweru bahugurirwa i Bugesera mu kigo Gasore Serge Foundation.

Rev. Pst Alain Numa yatangarije IGIHE ko mbere yo guhugura abandi bana hazabanza kubaho umwanya wo guhuriza hamwe abanyuze mu cyiciro cya mbere mu rwego rwo gusuzuma umusaruro w'ibyo bakoze mbere, ni igikorwa kizamara iminsi ibiri guhera tariki 19 -21 Nyakanga 2024

Ati 'Mbere y'uko twakira abana tuzabanza guhura n'abo twahuguye ku nshuro ya mbere, tuganire ture umusaruro wavuye mubyo twakoze, turebe bize iki?, ibyo twabigishije bari kubishyira mu bikorwa?, ubu babayeho bate ? n'ibindi.'

'Gusa muri rusange nkurikije ubutumwa nakira , ababyeyi bambwira ko banyuzwe cyane, hari n'abasaba kongera ko bagaruka, hari uwambwiye ko umwana we yari acecetse cyane ariko yagarutse asigaye yisanzura akavuga, n'ibyinshi, ibi rero biri mu byaduteye imbaraga zo kongera gutegura iyi gahunda.'

Uyu mubyeyi w'abana bane yakomeje avuga ko nta mubyeyi baka amafaranga yo kwita kuri aba bana dore ko bafite abaterankunga babafasha muri ibi bikorwa barimo Gasore Serge Foundation izita kuri aba bana mu cyumweru cyose , Kigali Universe izakira ibirori bisoza uyu muhuro, n'abandi.

Bimwe mu byo umwana yitwaza ni ibikoresho by'isuku, amashuka, n'imyenda ya siporo gusa.

Kuri iyi nshuro bimwe mu bizagarukwaho harimo kwigisha abana indagagaciro za Kinyarwanda n'izishingiye ku kwemera, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga, ibirebana n'amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye, gukunda igihugu, isomo ry'ikinyarwanda, kwihangira imirimo no kumenya gutangira kwizigamira hakiri kare.

Nk'uko Rev. Alain Numa yabigarutseho uretse abarimu bazigisha aba bana hari n'abandi bazatanga ibiganiro barimo Coach Gael Karomba, ndetse n'abazaturuka muri Bank of Kigali, RNP [Rwanda National Police], MOD [Ministry Of Defense], MINUBUMWE, n'abandi.

Uyu mwiherero 'Boys To Men' ubwo wabaga ku nshuro ya mbere muri Kanama 2023, hakiriwe abana 55 baganirijwe n'abarimo Rev Dr Antoine Rutayisire, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, n'abandi.

Rev. Pst Alain Numa yemeza ko ababyeyi bashimye iyi gahunda kuko yatumye abana babo bunguka ubundi bumenyi batari bafite, ndetse bakura mu mitekerereze
Mugisha Ian Numa wanyuze mu cyiciro cya mbere cya Boyz to Men avuga ko yavuyeyo yize byinshi birimo kumenya kwishakamo ibisubizo no kuganirira mu ruhame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hateguwe-umwiherero-ugamije-gufasha-abana-b-abahungu-kuvamo-abagabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)