Kigali mu mijyi 10 myiza muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka hakorwa ubushakashatsi bwiswe 'World's Best Awards' aho ikinyamakuru cya T+L gisaba abasomyi bacyo gukora igereranya ry'ahantu heza ho kujya hirya no hino ku Isi.

Batanga ibitekerezo ku mahoteli n'indi myanya myiza yo kuruhukiramo, imijyi, ibirwa, amato manini, sosiyete z'indege, n'ibindi. Abasomyi 186,000 ba T+L nibo batanze umusanzu mu gukora ubushakashatsi bwa 2024.

Amajwi arenga ibihumbi 700, yahawe imijyi, amahoteli, n'amato manini birenga 8,700 byo hirya no hino ku Isi.

Imijyi yahabwaga amajwi hagendewe ko bintu nyaburanga ifite, umuco, indyo zaho, ubwuzu n'urugwiro by'abahatuye, ibihacururizwa, n'indangagaciro zaho.

Abasomyi bari bafite amahitamo yo gushyima umujyi mu byiciro bitanu kuva kuri 'byiza cyane' ukagera kuri 'bibi'. Aya mahitamo niyo ahurizwa hamwe nyuma agahindurwamo amanota, akaya ariyo agenderwaho mu guha imijyi imyanya.

Mu cyiciro cy'imijyi yo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, harimo ubwiganze bw'imijyi yo mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyaruguru birimo Misiri ma Maroc.

Ibihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara nabyo byahagarariwe. Umujyi umwe urimo ni uwa Kigali, Umurwa mukuru w'u Rwanda. Uyu mujyi umaze imyaka itatu yikurikiranya utabura kuri uru rutonde. Kuri iyi nshuro waje ku mwanya wa gatanu mu mijyi 10 yambere yahiswemo n'abasomyi.

Abawutanzeho ibitekerezo bagaragaje ko ari umujyi wuje urugwiro, utuwe n'abantu boroherana cyane, utuje kandi ukeye, ndetse ugaragaza iterambere ryihuta.

Umwe mu batoye yagize ati 'Iyo ngenda mba numva ntekanye, hari amoko atandukanye y'indyo hakaba na kawa iryoha cyane.'

Muri rusange imijyi yatoranyijwe igaragaza urusobe rw'ubwiza bwiganje muri Afurika no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuva ku mijyi ikataje mu iterambere, iya gakondo, indi ishingiye mu myemerere, amateka n'ibindi.

Umujyi wabaye uwa mbere ni uwa Marrakesh muri Maroc, wagize amanota 89.17, ukurikirwa n'uwa Cape Town wo muri Afurika y'Epfo, n'amanota 88.87 mu gihe Umujyi wa Jerusalem muri Israel waje ku mwanya wa gatatu n'amanota 87.25.

Umujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu wabaye amahitamo ya kane n'amanota 86.14, ukurikirwa n'uwa Kigali mu Rwanda wahawe amanota 85.93, mu gihe Umujyi wa Fez muri Maroc, wagize amanota 84.37 ukaza ku mwanya wa gatandatu.

Nanone muri Maroc, Umujyi wa Essaouira, washyizwe ku mwanya wa karindwi uhabwa amanota 83.97, ukurikirwa n'uwa Tel Aviv muri Israel, wahawe amanota 82.46.

Umujyi wa Luxor muri Misiri, n'uwa Cairo nawo wo muri icyo gihugu bikurikirana ku myanya ya nyuma, ikaba yarahawe amanota 82.04 na 81.40.

Umujyi wa Kigali, mu Rwanda ni umwe mu yishimirwa cyane kubera abantu bahatuye, n'umwihariko w'indyo yaho. waje ku mwanya wa gatanu
Umujyi wa Dubai, waje ku mwanya wa kane
Umujyi wa Marrakesh, muri Maroc niwo waje ku mwanya wa mbere
Umujyi wa Jerusalem, muri Israel, wamenyekanye cyane kubera amateka yawo. waje ku mwanya wa gatatu
Amahitamo yagiye atangwa hakurikijwe mahitamo y'abasomyi ba Travel + Leisure



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-mu-mijyi-10-myiza-muri-afurika-no-mu-burasirazuba-bwo-hagati

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)