Komite ya Kiyovu Sports iheruka gutorwa izonz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 26 Gicurasi 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatoye komite nshya igomba kuyobora iyi kipe mu gihe cy'imyaka 3 gusa kugeza ubu usibye umuhango wo gutora iyi komite, inshingano yari yarahawe nta n'imwe barakemura. Komite yatowe iyobowe na Nkurunziza David uba muri Canada, Perezida wungirije Mbarushimana Ally na Perezida wa kabiri Karangwa Joseph.

Ubwo iyi komite yatorwagwa, Perezida Nkurunziza David yatangaje ko bagiye kongere guhuza imbaraga kugira ngo ibe yakwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.Yakomeje avuga ko abafana bagiye kongera kwishima nyuma y'igihe kinini bari mu gahinda.

Ibi byose Perezida yavuze nta na kimwe kiri hafi y'ukuri kuba cyabaho.

Kuva iyi komite yatorwa igikorwa gikomeye cyabaye abakunzi b'ikipe baheruka ni amafoto yafashwe ubwo bari bakimara kurahira naho nyuma yaho buri wese ari kureba undi mu maso bakituriza.

Nkurunziza David umaze amezi 2 ayobora Kiyovu Sports avuga ko atiteguye kugaruka mu Rwanda 

David nyuma yo kuba Perezida wa Kiyovu Sports yahise yisubirira muri Canada, ari naho akorera ibikorwa bye bya minsi yose. Uyu muyobozi ibibazo byose yaje bimutegereje we na komite ye, nta nakimwe yakemuye kuko kugeza  ubu iyi kipe itarahabwa uburenganzira na FIFA bwo kwandikisha abakinnyi.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatereye agati mu ryinyo

Kuva David yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports yabaye umuntu udashaka kugira icyo avuga ku mafaranga yakemura ibibazo by'ikipe ndetse buri wese umubajije avuga ko amafaranga afite ariyo n'abandi bafite ko bayazana bagahuriza hamwe bakubaka ikipe. Uyu muyobozi asa naho atazagaruka mu Rwanda vuba kandi iki aricyo gihe ikipe iba ikeneye umuyobozi mukuru

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo shampiyona itangire, Kiyovu Sports ifite abakinnyi 9 gusa

Urebye uburyo Kiyovu Sports ihagaze nk'ikipe ibura ibyumweru 2 ngo itangire shampiyona, ubona bihabanye cyane.

Mu cyumweru twaraye dushoje bamwe mu bagize komite ya Kiyovu Sports baganiriye n'abakinnyi 9 bagifite amasezerano babasaba kuba baza mu myitozo, aba bakinnyi bababwira ko bitashoboka ko baza  batarahabwa amafaranga yabo. Umutoza wa Kiyovu Sports akomeje gukoresha imyitozo abakinnyi bashya barimo n'abavuye mu irerero ry'iyi kipe, ariko abakinnyi b'ikipe ya mbere yateye agatebe banze kugaruka mu myitozo.


Abagize komite ya Kiyovu Sports barakennye ku buryo batabasha kwishyura umusifuzi


Ku wa 5 w'icyumweru gishize Kiyovu Sports yateguye umukino wa gicuti yatsinzwemo na Vision FC ibitego 2, nk'ikipe yari yakiriye umukino yagombaga gushaka abasifuzi, gusa umukino ujya gutangira amakipe  yombi yasanza nta basifuzi bahari ndetse byatumye umukino ukererwaho imikino isaga 30.

Kiyovu Sports isigaranye abakinnyi 9 gusa bafite amasezerano ariko nabo ntibiteguye kugaruka mu myitozo mu gihe baba batarahabwa amafaranga ikipe ibabereyemo 

Kiyovu Sports yatumyeho umusifuzi imubwira ko iri bumwishyure, gusa yasifuye iminota 45 gusa ubundi ahita yitahira kuko yabonaga Kiyovu Sports iri kumubeshya birangira umukino usifuwe n'umuganga wa Vision FC.

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports barasaba ko Juvenal yagaruka

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bemeza ko aho kugira ngo ikipe yabo igume mu biganza bya komite iyobowe na David, ikipe yasubirana Juvenal ko aribwo bakongera kwishima.  Abafana bavuga ko niba ari isomo baribonye ndetse babona nta muntu wakongera gutanga ibyishimo muri iyi kipe atari Juvenal.

Abafana ba Kiyovu Sports bakumbuye Mvukiyehe Juvenal uheruka kubaha agatwenge 

Karangwa Joseph,Perezida wungirije asa naho ikipe yamusumbye nawe ayireba nk'abandi bose

Mbarushimana Ally, Perezida wa 2 wungirije, nawe ubwe ntafite icyo gukora 

Abafana ba Kiyovu Sports barasaba ko komite yegura ariko ikajyana na Board kuko nayo ntacyo ikora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145376/komite-ya-kiyovu-sports-iheruka-gutorwa-izonzwe-numunaniro-wubukene-ushobora-guta-iyi-kipe-145376.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)