KTN Rwanda yishyuriye abantu 500 ubwisungane mu kwivuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga y'ubwisungane mu kwivuza yatangiwe kuri iyo Paruwasi mu Murenge wa Ntarabana ku itariki 19 Nyakanga 2024.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rusasa, Mpawenayo Godiouse wari kumwe na bamwe mu bahawe iyo nkunga yashimye cyane KTN Rwanda ku nkunga yabahaye ndetse anavuga uburyo iyi nkunga yari ikenewe.

Yagize ati 'Nka Paruwasi yacu igitangira dufite abakiristu bamwe bagifite ubushobozi buke. Iyo igihe cyo kwsihyura ubwisungane mu kwivuza kigeze hari abatinda kuyitanga bityo bagakererwa mu kwizvuza. Kuba tubonye iyi nkunga biradushimishije kandi biratunejeje bizatworohereza mu gusakaza inkuru nziza kuko ntitwayigeza ku bantu bananiwe no kwivuza'.

Padiri Mpawenayo yongeyeho ko uku kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bifasha mu kuzamura Umurenge wa Ntarabana kuko wari usanzwe uri inyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rulindo.

Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon nyuma yo gutaganga iyi nkunga yabwiye IGIHE ko icyo ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya karindwi mu rwego rwo gufasha abantu kubasha kwivuza.

Hagenimana yavuze impamvu bahisemo gutanga inkunga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse ko bayinyuza muri Caritas kuko iyitanga ititaye ku idini ahubwo ireba ababaye muri rusange.

Yagize ati 'Twahisemo kwushyurira abantu ubwisungane kuko kwivuza ari cyo kintu gikomeye mu buzima bw'umuntu. Iyo wivuje nta bushobozi biba ari ikintu kigoye kurusha ibindi. Tubikora mu rwego rwo gusangira n'abatishoboye mu nyungu tuba twabonye'.

Ibibanza birenga 5000 hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera

Agaruka ku yindi mishinga KTN Rwanda ifite, Hagenimana yavuze ko hari umushinga munini iki kigo cyatangiye mu mwaka ushize mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru hafi y'ahari kubakwa Ikibuga cy'Indege.

Yagize ati 'Ni umushinga wo kugurisha ibibanza bigera ku 5,250 ariko biri hamwe ku buso bwa hegitari 188. Twayikoze tugendeye ku gishushanyo mbonera cya Bugesera kandi abaturage bahafite ubutaka twamaze kuvugana na bo hasigaye kubishyura nibimara kwemezwa n'Akarere ka Bugesera. Navuga ko bashonje bahishiwe kuko turi kubabarira ku giciro cyiza aho nta we uri munsi ya 2000 Frw kuri meterokare mu gihe abandi bababarira kuri 800 Frw'.

Yakomeje ati 'Uyu mushinga twawukoze tugendeye ku bigo bikorera mu Rwanda cyangwa abakozi ba Leta bashobora kwishyura bakagura block igizwe n'ibibanza 75 bakubakaho bagatura hamwe. Ibigo byakunze uyu mushinga ndetse byatangiye no kwiyandikisha kandi ni ahantu heza hegereye Ikibuga cy'Indege kiri kubakwa kuko ni muri 2,3Km uvuye ku kibuga'.

Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mushinga bamaze umwaka bawuganiraho n'Akarere ka Bugesera ukaba uzanafasha mu guteza imbere abahaturiye kuko hazashyirwamo n'ibindi bikorwa remezo nk'imihanda, amazi, amashanyarazi, aho gucururiza, ibibuga by'imikino abahatuye bazajya bifashisha n'ibindi binyuranye.

Ibyo kandi biziyongeraho kuba KTN Rwanda izafasha abazagura ibibanza kubahuza n'ibigo by'imari bibaha inguzanyo ku nyungu nto mu gihe kirekire bakabasha kuhubaka inzu nziza zijyanye n'izihateganyirijwe.

KTN Rwanda ni sosiyete imaze imyaka 12 ihuza abaguzi n'abagurisha amasambu manini.Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n'abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

Ku babyifuje nyuma yo kugura ibibanza, iyi sosiyete inabahuza n'ibigo by'inzobere mu bwubatsi biikabubakira amazu meza yujuje ibisabwa.

Abakeneye sevise za KTN Rwanda bashobora kunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefone igendamwa ifite nomero +250783001414.

Hagenimana Philemon nyuma yo gutanga iyi nkunga yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya karindwi mu rwego rwo gufasha abantu kwivuza
Bamwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza
Abahawe inkunga bishimiye cyane ubwo bufasha
Padiri Mpawenayo Godiouse yashimye cyane KTN Rwanda ku nkunga yabahaye ndetse anavuga uburyo iyi nkunga yari ikenewe
Hazaba harimo n'ibindi bikorwa remezo
Inzu zizaba zubatse muri ibyo bibanza
Hazaba harimo n'ibindi bikorwa remezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ktn-rwanda-yishyuriye-abantu-500-ubwisungane-mu-kwivuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)