Yabigarutseho mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n'iri Shyaka rikaba rimushyigikiye. Ibi bikorwa kandi byari umwanya mwiza wo kwamamaza abakandida-depite baryo bagera kuri 55.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuze ko imiyoborere y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame itanga icyizere cy'iterambere, ati "Dusabira ku Mana dupfukamye tuvuga ngo irinde Perezida Paul Kagame icyatuma ananirwa kutuyobora, iryo niryo sengesho ryacu kuko biramutse bibayeho byatubabaza. Wenda tukiga kuri icyo kibazo dushingiye ku bibaye, ariko Imana ibiturinde."
Ku bijyanye n'uko yabonye ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ku Ishyaka abereye Umuyobozi, yashimye inzego zose zabafashije, agaragaza ko urwego u Rwanda rugezeho muri Demokarasi rushimishije.
Ati "Turashima inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage, zirumva neza demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki zinyuranye, icyo baracyumva cyane kuko aho twageraga hose baduhaga umwanya hari n'imyanya myinshi cyane kuko ari iya Leta tutagiye twishyura tukahataka gusa, tukahakorera nk'uko abandi bahahawe, bakaduha umutekano n'ubwo usanzwe uhari ariko bakavuga bati natwe reka tube aho hafi."
Yakomeje agira ati "Yaba twe n'abaturage nta kirogoya n'imwe twahuye nacyo. Turashimira n'abaturage bagiye bitabira ibikorwa byacu ubudasa twababonanaga, ibyiciro byose bihari byaradushimishije cyane, ubwo budasa bwaduhaye icyizere cy'uko bazanadutora, icyo cyizere twakibonyemo kutaraza amasinde bazadutora tujye mu Nteko gutora amategeko no kuyashyiraho ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma."
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida n'Abakandida-Depite 55 batanzwe n'iri Shyaka bakaba bashyize imbere gukomeza gufasha Perezida gushyira mu bikorwa Manifesto yatanze.