Kuba tutumva isasu si uko abashaka ko turyumva badahari - Sheikh Harerimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheikh Harerimana yavuze ko kuba u Rwanda rufite uwo mutekano 'Si uko abashaka ko twumva iryo sasu badahari, barahari ahubwo hari imbaraga zituma batinya ntibatinyuke gutuma turyumva', izo zikaba zituruka ku miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

Ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, yatanze urugero rw'abo mu myaka ishize bashatse guhungabanya u Rwanda banyuze muri Parike ya Nyungwe bakica abantu ndetse ibikoresho byinshi bikangizwa, icyakora na bo bahabwa isomo.

Ati 'Ariko se ibyo barabikomeje? Ubundi se abo bantu baratashye? Baraje abenshi barahagwa ndetse abandi bari mu nkiko.'

Ygarutse ku mateka yamuranze ubwo yayoboraga Intara y'Iburasirazuba mu myaka ishize, icyo gihe ubukene bukaba bwaranumaga hirya no hino mu gihugu. Yagaragaje ko ubu ibintu byahindutse.

Nk'ubu Karongi y'ubu icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n'izindi.

Nko mu myaka irindwi ishize hasanwe ndetse hagurwa umuhanda wa Rubengeraâ€"Rambura ufite kilometero 15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.

Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y'imari irenga miliyari 4,7 Frw.

Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023 n'ibindi byinshi.

Sheikh Harerimana ati 'Iyo urebye Karongi y'icyo gihe n'iy'uyu munsi hoteli ziri kubakwa umunsi ku wundi, bituma tuvuga ko uku ari ko kwibohora kuzuye 100%.'

Uretse iterambere rya Karongi, uyu muyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI yanagarutse ku ry'agace ka Nyamirambo cyane cyane ahazwi nko mu Biryogo.

Yavuze uburyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abaho bari bariyakiriye bumva ko ibintu nk'iby'ubuyobozi n'ibindi biteza imbere igihugu bitabarebaga.

Impamvu ni uko abo muri iki gice cyari gituwe n'Abayisilamu benshi bafatwaga nk'abanyamahanga bigizwemo uruhare n'ubutegetsi bwariho, bagafatwa nk'abatagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Ati 'Badushyira aho. Nta mirimo muri Leta, nta mirimo mu gisirikare nta mashuri. Kwari ugukora akazi k'ubukanishi kari aho bisanzwe.'

Muri icyo gihe kandi Sheikh Harerimana yavuze ko habaga ikintu cy'imikwabu, ha handi 'Wabyukaga ugiye gusenga ugasanga inzu yagoswe bari kwinjira mu nzu ngo hari Inyenzi bahishemo. Ukazizwa ko wanateguye neza iwawe, ukabikubitirwa.'

Uyu munsi inkuru yarahindutse imihanda myinshi i Nyamirambo yarubatswe, inzu nyinshi zirazamurwa, ibindi bikorwaremezo biravugururwa, byose bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.

Ati 'Ubu twisanze mu buyobozi. Abantu baravugurura bijyanye n'icyizere bafite n'ubuyobozi bukabafasha kuko biriya by'amarangi ntabwo ari abaturage babitekereje. Umujyi wa Kigali warabegereye ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu. Ubu usanga abanyamahanga bahatembera.'

Sheikh Harerimana yavuze ko ibyo byose n'umutekano uhamye byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwakuyeho ubw'igitugu ndetse bigakorwa himakazwa imikorere ica akarengane, imirimo igakorerwa ku gihe, vuba kandi neza, bigashyira no gutegura ejo hazaza.

Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rutaraswaho atari impuhwe z'abahora bashaka guhungabanya umutekano warwo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-tutumva-isasu-si-uko-abashaka-ko-turyumva-badahari-sheikh-harerimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)