Kugabanya umusoro, ubwisungane mu kwiga no kongera umushahara w'abaforomo: Ibyo PS Imberakuri ishyize imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

PS Imberakuri ivuga ko kuva yashingwa mu 2009, yaharaniye kwerekana ibitagenda neza byerekeranye n'imibereho myiza y'abaturage harimo ubuzima, uburezi, ubukungu n'ubutabera, rikanatanga kandi umuti n'ibisubizo.

Mu 2018, PS Imberakuri yabashije gutsinda amatora ndetse igira abadepite babiri bayihagarariye mu Nteko barimo Mukabunani Christine uriyoboye.

Mu gihe imitwe ya Politiki ikomeje urugendo rwo kwiyamamariza imyanya itandukanye, PS Imberakuri yo yahisemo gutanga abakandida ku mwanya w'abadepite gusa, yemeza ko mu byo bari bijeje abanyarwanda muri 2018 nibura 80% byabyo byashyizwe mu bikorwa.

Ishyaka PS Imberakuri rigaragaza ko igihe hari impamvu yo kwimura abaturage, hajya habanza gutangwa ingurane yabazwe neza hakurikije agaciro k'ibikorwa n'ubutaka bya nyir'umutungo, kandi Leta ikereka umuturage wimuwe aho yerekeza.

Mu birebana n'ubutabera kandi rishimangira ko ibihano biteganyirizwa ibyaha byoroheje byaba nsimburagifungo nk'imirimo ifitiye igihugu akamaro bityo gufunga abantu bikajya bibaho ari uko bahamwe n'ibyaha bikomeye.

Risaba ko ahari gereza z'abana hashyirwa amashuri ya kaminuza ku masomo yose kugira ngo uwakatiwe gufungwa igihe kirekire ahabwe amahirwe yo kwiga nazasohokamo azagirire igihugu akamaro.

Ubwisungane mu kwiga

Mukabunani yavuze ko uko habayeho ubwisungane mu kwivuza kandi bukomeje gutanga umusaruro habaho na gahunda nk'iyo mu burezi, bigamije gufasha abatishoboye kandi bafite amanota meza kujya bafashwa kwiga kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

Yavuze ko baharanira ko umwana w'umwarimu yajya yigira ubuntu amashuri yose, mwarimu akigisha.

Ati 'Duharanira ko umwana wa mwarimu yiga atishyura kugeza arangije kaminuza kugira ngo agaciro ke n'uruhare rwe abishimirwe muri sosiyete. '

Mukabunani yemeza ko mu mashuri y'u Rwanda hari hakwiye kwigishwa indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire, Ikidage, Igishinwa n'izindi zafasha abanyarwanda guhangana ku isoko ry'umurimo.

PS Imberakuri kandi ibona ko amashuri yisumbuye yigisha ubuforomo yasubijweho akwiye kwiyongera kugira ngo ikibazo cy'ubuke bwabo gikemuke burundu.

Iri shyaka kandi riharanira ko hajyaho uburyo bwa 'Mobile TVET Wing' imara amezi atandatu igamije kwigisha abanyeshuri batize imyuga, bakigishwa ubumenyi ngiro hagendewe ku bikenewe aho batuye.

Umushara w'abaforomo uzongerwa

Mu buzima, PS Imberakuri igaragaza ko abaforomo bakwiye kongererwa umushahara kuko ari muto cyane ugerereranyije n'ibiciro biri ku isoko.

Iri shyaka rivuga kandi ko hakwiye kandi kujya hitabwa ku masaha y'ikirenga bakora bakayahererwa agahimbazamusyi.

Ikindi PS Imberakuri izashyiramo imbaraga ni ugusaba ko Leta izafasha abakoresha ubwisungane mu kwivuza bagakorana n'amafarumasi yigenga kugira ngo bajye bashobora kugura imiti batishyuye 100%.

Hari kandi kongerera ibigo nderabuzima n'ibitaro abakozi bashoboye kugira ngo servisi z'ubuvuzi zihute, ndetse no kongera imbangukiragutabara no kwita ku mihanda zinyuramo kugira ngo abazigendamo batabarirwe igihe.

Mu ngeri y'ubukungu PS Imberakuri igaragaza ko Banki Nkuru y'Igihugu ikwiye gukurikirana imikorere y'amabanki, abayagana ntibakomeze kujya bacibwa inyungu z'umurengera.

Iri shyaka kandi ngo rirangajwe imbere no kugabanya imisoro bityo abayitanga bakiyongera kuko aho kugira bake batanga menshi, igihugu cyagira benshi batanga make kandi nabo bakiteza imbere.

Mukabunani yemeza ko abakora umurimo w'ubuhinzi bakwiye gushishikarizwa no gufashwa guhinga ibihingwa ngandurarugo ku buryo buhagije.

Avuga ko abahinzi kandi bagomba gukora uwo murimo kinyamwuga kugira ngo biteze imbere mu bukungu babifashijwemo na Leta.

Mukabunani kandi yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhabwa uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bishobora kwera mu gace batuyemo, kandi bakajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku mishinga ibakorerwa yerekeye ubuhinzi n'ubworozi.

Ishyaka rya PS Imberakuri kandi rivuga ko ubuhinzi bukwiye gukorwa mu buryo bugezweho hakajya hakoreshwa imashini n'ibimasa bihinga kugira ngo abahinzi boroherezwe imvune zo guhingisha isuka isanzwe hagamijwe guhinga hanini kurushaho.

Ni ishyaka rigaragaza ko hakwiye kujyaho banki zifite inshingano zo gutanga inguzanyo mu buhinzi n'ubworozi gusa, ndetse hakajyaho no gukangurira no gufasha abaturage gufata amazi y'imvura bakayabyaza umusaruro nko kuhira imyaka n'amatungo

Hari kandi gukangurira abaturage gukoresha ifumbire y'imborera, kuko iy'imvaruganda ihenda cyane kandi ikagundura ubutaka.

Mu rwego rw'ibikorwa remezo PS Imberakuri igaragaza ko hakwiye gutunganywa ahantu hose h'amanegeka hadashobora guhingwa, gushyiramo ibikorwa remezo by'imihanda, amashanyarazi n'amazi, akaba ariho hagirwa imiturire kugira ngo ubutaka bwo guhingamo bukoreshwe neza.

Ku birebana n'imiturire iri shyaka bisanga bikwiye gukorwa neza kandi hakoreshejwe amazu ageretse.

Rishyize imbaraga kandi mu guhuranira ko udukiriro twubatswe tugirira abaturage akamaro kuko ubu usanga tudatanga umusaruro kuko twubatswe nta nyigo zikozwe.

Mukabunani Christine uyobora PS Imberakuri yemeza ko bifuza ko amajwi menshi kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa manifesto yabo
PS Imberakuri yemeza ko Abanyarwanda bazayigirira icyizere
Abaturage bumva imigabo n'imigambi ya PS Imberakuri ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rubavu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugabanya-umusoro-ubwisungane-mu-kwiga-no-kongera-umushahara-w-abaforomo-ibyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)