Kunoza umusoro ku butaka no gufasha abafungwa iminsi irenze 30: Ibyateye Cyurimpundu kwiyamamariza kuba 'depite' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyurimpundu ni umubyeyi wubatse, by'umwihariko akaba ari we muto mu bagore bari kwiyamamaza.

Yize amashuri yisumbuye mu icungamutungo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda n'ubundi mu bijyanye n'icungamutungo.

Mu kiganiro na IGIHE, Cyurimpundu Celine yavuze ko yakuze yumva yabaho mu buzima buha abandi agaciro ari nacyo cyamuteye guhatanira uyu mwanya.

Ati 'Kuva nkiri muto numvaga ngomba kubaho mu buzima bufitiye abandi akamaro. Ikindi numvaga ngomba kuberaho abandi kurusha uko nakwiyitaho njye ubwanjye.''

Yakomeje avuga ko 'Ningirirwa icyizere ngatorwa nzakomeza ibikorwa by'ubuvugizi no gushyiraho amategeko abereye Abanyarwanda ndetse no gukurikirana ko yashyizwe mu bikorwa kandi nzaharanira gukomeza umusingi w'iterambere, imibereho myiza n'ubutabera.''

Mu byo avuga ko azakora harimo guteza imbere ubuhanzi, gufasha abagororwa, gukora ubuvugizi ku minsi 30 y'igifungo cy'agateganyo rimwe na rimwe ijya iba myinshi.

Ati 'Nzateza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Nzakora ubuvugizi umusoro w'ubutaka ujye usoreshwa hagendewe ku musaruro nyirabwo abukuramo. Nzakora ubuvugizi kandi ubutaka bwahawe ba rwiyemezamirimo budakoreshwa neza busubizwe abaturage.''

'Nzakora ubuvugizi amakoperative ajye agurirwa ibyo yejeje ku giciro kiri hejuru ugeraranyije n'ikiri ku isoko. Nzavuganira abari mu za bukuru hashyirweho ibizami byo gutwara ibinyabiziga byabo.''

Agaragaza ko hakenewe ubuvugizi ku bajyanama b'ubuzima ku buryo bakongererwa ubushobozi bakanahabwa imiti irinda gusama yajya ihabwa abangavu bari munsi y'imyaka y'ubukure.

Ati 'Nzakora ubuvugizi ku mikorere ya BDF irusheho kunozwa. Nzakora ubuvugizi Imirenge imwe n'imwe yera cyane ibihingwa runaka ihabwe inganda.''

Uyu mugore yavuze ko yakuze afite intego yo kuzabera abandi ikiraro kibageza ku iterambere n'imibereho myiza, ndetse ko yabayeho yishakamo ibisubizo aho yakoranye n'ibigo bikomeye mu Rwanda ndetse n'amakoperative mu gihugu hose.

Kugeza ubu yahuje abahinzi n'ibigo by'ubucuruzi ndetse n'inganda bahabwa imodoka zibafasha kugeza umusaruro ku isoko, bubakirwa ibigega, bahabwa telefone, amabati na matela mu rwego rwo kubafasha kugera ku iterambere ryihuse.

Avuga ko yashinze amatsinda y'abagore yitwa 'Duhugurane' aho abagore baganira ku bibazo bahura nabyo ndetse bakabishakira ibisubizo badashwanye n'abo bashakanye, cyangwa ngo bahore bajya kurega ku bibazo byoroshye bakikemurira.

Aha kandida depite Cyurimpundu yari ari gufasha abahinzi kwanika umuceli
Aha kandida depite Cyurimpundu yari ari gucukura imiyoboro ifata amazi kugira ngo imiceli idatwarwa numwuzure
Aha yari ari kumwe n'abayobozi ba koperative bari basuye matela kugira ngo bazishime mbere yo kuzihabwa
Cyurimpundu ni umwe mu bari kwiyamamaza ku mwanya wo kuba depite
Cyurimpundu asanzwe ari umuhanzi w'imideli
Cyurimpundu ni umwe mu bagore bashaka kuba 'Depite' muri iyi manda igiye kuza
Cyurimpundu ni umwe mu bari kwiyamamariza kuba depite
Cyurimpundu yagiye akora ibikorwa bitandukanye bifasha sosiyete muri rusange
Cyurimpundu niwe muto mu bagore bari kwiyamamaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashaka-gufasha-abahanzi-ibigwi-bya-cyurimpundu-celine-muto-mu-bagore-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)