Kuvanaho imisoro ku biribwa, TVA ya 14% n'inyungu ya 12% mu mabanki: Imigambi ya Green Party - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda izarangira mu 2029, u Rwanda rubura imyaka mike cyane no ngo rugere ku ntego nyamukuru yarwo yo kubarizwa mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (middle income country).

Ibi bigaragaza uburyo urwego rw'ubukungu ruzaba ruteye imbere u Rwanda rukaba rwarigize mu nguni zose, ha handi ntawatinya kuvuga ko nk'ingengo y'imari yose izaba ituruka mu Banyarwanda bivuye kuri 64% rugezeho uyu munsi.

Ubukomere bw'iyi ngingo n'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, ryabwumvise kare ndetse iyo urebye mu migabo n'imigambi yayo ubona byinshi riteganyiriza uru rwego.

Kuri ubu iri shyaka riri guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, binyuze mu mukandida waryo Dr Frank Habineza, rikagira n'abakandida depite.

Mu mboni zaryo n'ukuri kw'ibihari, ribona ko ubukungu bw'igihugu bwazahajwe cyane n'imbogamizi zirimo nka Covid 19, intambara Ukraine ihanganyemo n'u Burusiya, umutekano muke n'amakimbirane mu karere n'ihindagurika ry'ibihe ridasigaye.

Rigaragaza ko nubwo ibyo bibazo u Rwanda rutabyizaniye hari n'ibindi bihari nyamara bikemuwe ubukungu bwasugira bugasagamba.

Ni ibibazo birimo n'ubwiyongere bw'imisoro mu nzego zitandukanye by'umwihariho uw'inyongeragaciro uri kuri 18%.

Ni yo mpamvu, Green Party igaragaza ko mu myaka itandukanye izakora uko ishoboye kose ngo igabanye imisoro ariko yongere umubare w'abasora badahunga gusoreshwa kuko imisoro itazaba ibavuna.

Iri shyaka ryiyemeje ko rizagabanya TVA ikava kuri 18% ikagera kuri 14% ku buryo u Rwanda ruzaba rusarura umusoro urenga miliyari 2619,2 Frw yakusanyije mu 2023/2024 bitavunye abaturage.

Gahunda yo gutunganya umusaruro w'umutungo kamere mbere y'uko woherezwa mu mahanga iri mu byo DGPR - Green Party yimirije imbere, binyuze mu kongera inganda enye zitunganya nk'amabuye y'agaciro zimaze kugera mu Rwanda.

Ibi bifite ishingiro kuko buriya kohereza amabuye y'agaciro hanze adatunganyijwe u Rwanda ruba ruhombye kabiri.

Nk'ubu zahabu akenshi iba iri kumwe n'andi mabuye nk'Ifeza cyangwa Umuringa, ibishobora gutuma uyijyanye ku isoko idatunganyije abona make, uwo agurishije iyo zahabu akunguka n'ayo mabuye yandi, bikaba no ku yandi mabuye.

Iyo nyungu yose ni yo iri shyaka rishaka ko yaguma mu Rwanda, rikavuga ko rizabizajyanisha no gukomeza ubushakashatsi bugaragaza ubwoko bw'amabuye y'agaciro u Rwanda rufite, ayo bikekwa ko abarirwa miliyari 150$ rukayakuramo akungura u Rwanda n'abakora muri iyo mirimo.

Ibyo biziyongera kuri gahunda yo kubaka inganda 416, kuko Green Party yizera ko muri iyi myaka itanu izaba yarashyize uruganda muri buri murenge.

Serivisi mu Rwanda ni urwego rufatiye runini ubukungu bw'igihugu aho nka 2023 yarangiye rwihariye 44% by'umusaruro mbumbe w'igihugu wanganaga miliyari zirenga ibihumbi 16,3 Frw.

Icyakora Green Party igaragaza ko uyu munsi uru rwego rutabyazwa umusaruro uko bikwiriye bijyanye n'ibibazo by'ubumenyi n'ubushobozi birurimo cyane cyane ku bikorera.

Ibyo byuho Green Party iteganya kubiziba, ibinyujije mu gushyiraho gahunda yo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abakozi bo mu nzego z'abikorera, abakora neza bagashimirwa kugira ngo bihe n'abandi umwete.

Iteganya ko kandi izashyiraho politiki yorohereza abashinga inganda zitunganya ibikenerwa mu gihugu hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka mu gihugu no hanze yacyo.

Ni ingingo izajyana no kuzamura umusaruro w'imbere mu gihugu, hatezwa imbere ubuhahirane n'amahanga, haherewe ku bihugu bituranye n'u Rwanda mu kugabanya izamuka ry'ibiciro.

Ni ibikorwa bizazamura ubucuruzi bw'ibyoherezwa mu mahanga bikarenga agera kuri miliyoni 1582$ nk'agaciro 2023 yasize buriho.

Muri gahunda yo kuzamura ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kongera ubukungu bw'igihugu, DGPR - Green Party yiyemeje ko izakuraho imisoro ku biribwa byinjira mu gihugu.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rugeze ku bushobozi bwo gutanga megawati 406,4 by'umuriro mu gihugu hose, ndetse ubu ingo zingana na 77,1% zifite amashanyarazi.

DGPR - Green Party ibona ko nubwo hagezwe kuri byinshi hari ibibazo bikomeje gutuma iyi gahunda itagenda neza nk'ibiciro bihanitse ku mashanyarazi n'amazi bibangamiye iterambere ry'ubukungu bw'abaturage.

Iti 'Iki kibazo kijyanye n'ibikorwaremezo by'amazi n'umuriro bigezwa ku baturage, ariko ugasanga bidatanga serivisi ku bagenerwabikorwa.'

Kuri ubu biyemeje kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi hibandwa cyane ku ngufu zisubira nk'imirasire y'izuba n'ibindi.

Mu kugabanya inyungu ihanitse zitangwa n'amabanki aho zimwe zigera no kuri 18%, DGPR - Green Party yo igaragaza ko niramuka itowe mu myaka itanu iri imbere iyo nyungu izahanandurwa, 12% ikaba inyungu ya nyuma banki yaka ku nguzanyo.

Abanyamuryango ba Green Party aha batangaga ibitekerezo kuri manifesto y'ishyaka ryabo
Abanyamuryango ba Green Party bagize uruhare mu gutunganya manifesto iri shyaka riri kwifashisha mu kwiyamamaza
Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza agaragaza ko natorwa buri murenge azashyiramo uruganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvanaho-imisoro-ku-biribwa-tva-ya-14-n-inyungu-ya-12-mu-mabanki-imigambi-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)