Kuvugurura KCC, Kugabanya inyungu z'amabanki no kugira Kigali Umurwa wa Leta Nyafurika: Imigambi ya Mpayimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpayimana Philippe yemeza ko afite byinshi ateganya gukora mu gihe azaba atorewe kuba Perezida w'u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Muri ibyo harimo kongera ubutumburuke bw'Inyubako ya Kigali Convention Centre ikaba mu ndende muri Afurika n'ibindi.

Mpayimana ashimangira ko afite gahunda yo kongerera iyi nzu ubutumburuke, ku buryo igeza hagati ya metero 200 na 400, ikabarirwa mu nyubako icumi za mbere ndende muri Afurika.

Yemeza kandi ko igishushanyo mbonera cy'icyo gitekerezo cyateganyijwe nubwo gishobora kuvugururwa n'ababizobereyemo.

Mu kuvugurura iyo nyubako ngo hazashyirwaho inkingi enye zishushanya intara enye z'u Rwanda zakubakwa inyuma ubundi hagati hakazamurwamo 'elevator' ishushanya Umujyi wa Kigali izajya izamukana abantu kugera mu gasongero.

Mpayimana yemeza ko natorerwa kuba umukuru w'Igihugu azaha umwuga w'ubukomisiyoneri gahunda y'imikorere yemewe mu Rwanda, nk'umurimo ufite uko ugenwe hagashyirwaho n'urugaga rw'abawukora, kugena uko biyandikisha, ibisabwa n'icyangombwa kibaranga.

Mu birebana n'imirimo isoreshwa kandi Mpayimana yemeza ko hazongerwa umubare w'imirimo yemewe isoreshwa, bityo imirimo yose ihemberwa uhereye ku yo mu rugo, imirimo y'igifundi n'iy'ubuhinzi n'ubworozi ikagira amategeko ayigenga arengera umukozi kandi akungukira Leta.

Ibyo nibimara gukorwa kandi abakoresha bose bazasabwa 3% y'igihembo cyose bahaye umukozi akajya mu isanduku y'ubwisungane bw'ubuzima, yo gufasha abatishoboye no gutsura umurimo.

Kigali izaba umurwa mukuru wa Leta Nyafurika yunze ubumwe

Mpayimana ufite gahunda yo gushyiraho Leta yunze ubumwe y'Afurika yemeza ko kugira ngo Kigali ibe umurwa wayo, hagomba gutegurwa ingamba zo gutsura ubucuruzi mpuzamico nyafurika ku buryo buri Munyafurika yisanga mu muco w'Akarere akomokamo ageze i Kigali.

Yemeza ko buri ambasade y'u Rwanda yagira inshingano yo guhuza Abanyafurika kenshi.

U Rwanda kandi ngo rwategura umushinga w'iyubakishwa ry'imihanda mpuzaturere nyafurika (African Routes) ihuza Kigali n'indi mirwa ya Afurika, ku buryo imvugo ngo u Rwanda ni igihugu kidakora ku Nyanja ihinduka rukaba igihugu gihuza inyanja zose.

Ku birebana no kongera ibyoherezwa mu mahanga bigamije no kuzahura agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda azaharanira gukuba inshuro icumi ibikomoka ku murimo, ku bworozi, ku bishingwe, ku ngufu (gaz n'amashanyarazi) no ku mabuye y'agaciro.

Ubukerarugendo azabuha umwihariko

Urwego rw'Ubukerarugendo ni rumwe mu zikomeje kubakirwaho iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda no guteza imbere urwego rwa serivisi bikabigiramo uruhare.

Mpayimana yemeza ko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bukeneye ingamba zihariye, harimo gutera inkunga abikorera bashora mu mishinga yo gutunganya ahasurwa hashya, n'ingendoshuri zifasha abanyeshuri kumenya igihugu cyabo.

Hari kandi n'ibimenyetso nteramatsiko biranga igihugu byahora bibungabungwa nk'ingagi, Akagera, ibiyaga n'inzibutso ndangamurage na ndangamateka n'inzu zakira cyangwa zicumbikira ba mukerarugendo.

Muri urwo rwego ateganya kubaka urugabano nteramatsiko rw'amasoko ya Nil na Congo ku misozi ya Crete Congo-Nil hagati y'inzuzi za Sebeya na Rukarara nk'amasoko abangikanye aha u Rwanda isura y'umutima w'Afurika.

Mpayimana kandi yemeza ko umuhanda uhuza ayo masoko yombi wakitwa agasongero k'Afurika, cyangwa ihuriro riranga amateka y'imiturire y'Abanyafurika, aho abanyuze ibumoso (Lucie/Omo Valley) bahuriye n'abanyuze iburyo (Tumai/Lac Tchad).

Mu gihe Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeje kwiyongera, Mpayimana avuga ko atowe yazaha inshingano buri Munyarwanda ubonye akazi mu nganda zo mu mahanga kwiga uburyo abanyenganda baho bakwimurira cyangwa bagaba amashami yabo mu Rwanda.

Ku bw'iyo mpamvu azashyiraho ingororano ku mu-diaspora wese uzaba washoboye gushinga ishami ry'uruganda mvamahanga mu Rwanda.

Mu bindi azashyiramo imbaraga harimo kugabanya inyungu z'amabanki munsi ya 10% ngo kuko inyungu ziri hejuru zituma abantu bacibwa intenge no kwishyura inguzanyo.

Yemeza kandi ko azaharanira ko hashingwa Banki Mpuzamahanga n'umutekano w'ifaranga hagamijwe gutsura ubucuruzi bw'ifaranga.

Mu bijyanjye n'umutungo utimukanwa kandi Mpayimana azahindura ubutaka umutungo w'umuturage aho kubumukodesha imyaka runaka kuko bituma icyizere cy'umuturage kuri uwo mutungo kiyoyoka.

Mpayimana Philippe yemeza ko hari byinshi azakora mu birebana n'ubukungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-kcc-kugabanya-inyungu-z-amabanki-no-kugira-kigali-umurwa-wa-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)