Kwagura Gare ya Nyabugogo bizatangira mu 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X buragira buti 'Imyiteguro yo gutangira igikorwa cyo kwagura Gare ya Nyabugogo, hakubakwa ijyanye n'icyerekezo cy'Umujyi wa Kigali igeze kure. Ubuyobozi bw'Umujyi bwagiranye ibiganiro n'abakorera ubucuruzi muri iyi Gare, abayobozi ba kompanyi zitwara abantu n'ibintu, n'abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga'.

Umujyi wa Kigali wavuze ko waganiriye n'izo ngeri zitandukanye ubereka ibiteganyijwe babyunguranaho ibitekerezo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z'ibanze zirimo n'izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwagura-gare-ya-nyabugogo-bizatangira-mu-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)