#Kwibohora30: Ambasaderi Munyuza yagaragaje uburyo urugamba rwo kubohora u Rwanda rutapfuye ubusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda baba mu Misiri n'inshuti z'u Rwanda bizihizaga isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, umunsi u Rwanda rwizihiza buri wa 04 Nyakanga wa buri mwaka.

Amb CG Munyuza yagaragaje uburyo mu myaka 30 kuva mu 1990 gusubira inyuma, igice kimwe cy'Abanyarwanda by'umwihariko Abatutsi babaye mu buhungiro, bitari ukubukunda ahubwo ari uko birukanywe mu gihugu cyabo.

Uretse abo bari barirukanywe mu gihugu ndetse bakangirwa kukigarukamo n'Abatutsi basigaye mu Rwanda bakomeje kubaho nabi, bavangurwa, bicwa bagahezwa mu nguni zose z'iterambere bazira uko bavutse.

Amb CG Munyuza 'Iri ni ryo shingiro ry'urugamba rwo kwibohora rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990 rukarangira ku wa 04 Nyakanga 2024, hagahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yasize Abatutsi barenga miliyoni bishwe.'

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko Abanyarwanda muri rusange ntacyo bafite cyo kwitura Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora, Jenoside yakorwe Abatutsi igahagarikwa, u Rwanda rwari rwapfuye rukazuka ubu rukaba rutera imbere umunsi ku wundi hashingiwe ku nkingi y'ubumwe.

Yongeye kwibutsa ko nubwo hishimirwa iterambere igihugu kimaze kugeraho, ari ingenzi kongera kuzirikana ingabo zahoze ari iza APR zatanze ubuzima bwazo zikiyemeza kubohora Abanyarwanda.

Ati 'Abasore n'inkumi, abagabo n'abagore biyemeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo kugira ngo baharanire ukwibohora kw'Abanyarwanda babeho mu bumwe, biyemeza kurwanya urwango aho rwaturuka rwose, bagaca amacakubiri yose mu gihugu.'

Amb CG Munyuza yagaragaje ko ubwo bwitange bw'izo ngabo bwabyaye umusaruro ufatika kuko ubu u Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Kagame, rumaze kuba igihugu gihagaze bwuma, cyuje amahoro n'umutekano, cya gihugu kigendera kuri demokarasi kigaharanira ishema ry'Abanyarwanda.

Amb CG Munyuza yongeye kwibutsa abari muri uwo muhango amwe mu magambo, Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi wo kwibohora. Icyo gihe hari ku wa 04 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yavuze ko politiki iraje u Rwanda ishinga ishingiye ku kubazwa inshingano no kwiha intego.

Ati 'Ni yo nzira Abanyarwanda bose bari kunyuramo kugira ngo bakomeze kwimakaza ubuzima bwiza. Politiki ntabwo ikiri ya yindi yo guheza bamwe cyangwa kugirirana nabi.'

Amb CG Munyuza yavuze ko nk'uko intero y'umunsi wo kwibohora w'uyu mwaka ishingiye ku gukomeza urugendo u Rwanda rwatangiye, bigaragaza uburyo u Rwanda rurajwe ishinga n'ingingo zirufasha kugera ku ntego z'iterambere rirambye rwihaye.

Ati 'Zirimo ubumwe n'ubudaheranwa, ubutabera, ubukungu no gufatanya n'ibihugu bitandukanye muri urwo rugendo.'

Amb CG Munyuza yongeye kwibutsa ko u Rwanda rumaze kugera ku mutekano usesuye rutibagiwe n'abandi aho uyu munsi uri kugira uruhare mu kuwugarura no mu bindi bihugu bitandukanye byarwiyambaje, rushingiye ku ndangagaciro yo kubazwa inshingano no kurinda abaturage.

Ati 'Ubu u Rwanda ni urwa kane mu bihugu byohereza abapolisi n'ingabo benshi mu kugarura umutekano mu butumwa bw'Umueryango w'Abibumbye. Ubu rufite ingabo na polisi 5812 mu butunwa bwa Loni. Rufite kandi abashinzwe umutekano barenga 6000 muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique mu bufatanye bw'ibihugu byombi.'

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira wari uhagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, Prof. Dr. Hani Sewilam yashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y'imyaka 30 ishize, ibisa no kongera kuvuka bwa kabiri.

Yagaragaje uburyo igihugu cye ari inshuti y'u Rwanda, abishimangiza uburyo Perezida Abdel Fattah El-Sisi yashimiye intsinzi ya Perezida Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda.

Na we yagaragaje ko u Rwanda n'igihugu cye bisangiye inyungu mu bya politiki, ubukungu, umuco n'izindi nzego z'iterambere.

Ati 'Ikirenze ibyo ibihugu byombi ni abanyamuryango ba COMES, AUDA-NEPAD, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, n'Umushinga wa VICMED.'

VICMED ni umushinga ugamije guhuza Ikiyaga cya Victoria n'Inyanja ya Méditerranée binyuze mu Ruzi rwa Nili, ibyumvikana ko u Rwanda rurimo na cyane ko inzego za Misiri n'u Rwanda zigeze kugirana ibiganiro harebwa uburyo n'Umugezi wa Akagera wakongerwa muri uwo mushinga.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yereka Minisitiri w'Ibikorwa byo Kuhira mu Misiri, Prof. Dr. Hani Sewilam ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize
Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza ari kumwe na Minisitiri w'Ibikorwa byo Kuhira mu Misiri, Prof. Dr. Hani Sewilam ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rwibohoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora30-ambasaderi-munyuza-yagaragaje-uburyo-urugamba-rwo-kubohora-yu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)