Kwibohora30: Ubuhamya bw'abaturage burivugira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari umubyeyi w'i Karongi uherutse gusetsa abantu avuga ko rusake z'iwabo zitakimenya amasaha yo kubika kuko amanywa n'ijoro bisa kubera amashanyarazi yakwiriye hose.

Nubwo yasaga n'ushyenga ariko impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda uzibona neza iyo utembera mu bice by'icyaro mu masaha y'ijoro, ukabona imisozi yose iriho ingo zicanye amashanyarazi bwacya ukabona uko imirima itatse ibiribwa n'abantu basirimutse ugereranyije no hambere.

Mu gihe Jenoside yari ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza amadolari ya Amerika 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.

Nyirambonizanye Cecile, wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko yari umukene umwe wo hasi ariko amaze guhabwa inka muri Gahunda ya 'Girinka' yatangiye kwiteza imbere ku buryo na we asigaye yoroza n'abandi.

Ati 'Iyo nka yandereye abana nari maze gusigara ndi umupfakazi nanjye ndagiza abandi, n'ubu ndacyafite inka iri hafi kubyara mfite n'izo naragije. Nakubwira ngo imaze kurenza nka 12.'

'Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w'umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange buzima bumeze neza cyane.'

Mukashyaka Bonifilda utuye mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi we yabwiye IGIHE ko Leta y'u Rwanda yamubohoye ingoyi yo kurara hanze, imwubakira inzu y'amabati abamo atuje.

Ati 'Kagame yangiriye neza, nari n'umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n'amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze'

Uyu mubyeyi w'abana batatu avuga ko nk'abagore hari byinshi bashima birimo kuba barahawe ijambo, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n'ibindi.

Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu mishya 84 yatujwemo imiryango irenga ibihumbi 17 y'abatishoboye, abahuye n'ibiza n'abatuye mu manegeka.

Ubuvuzi bwageze kuri benshi

Serivisi z'ubuvuzi ziri mu zateye imbere cyane mu Rwanda by'umwihariko zegerezwa abaturage ku buryo nibura muri buri kagali haba hari ivuriro ry'ibanze rizwi nka Poste nde Sante.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amavuriro y'ibanze 1252, mu gihe ibigo nderabuzima ari 513 na ho ibitaro byo ku rwego rw'akarere ni 40, ibyo ku rwego rw'igihugu bikaba 52.

Mukakimenyi Marie Therese, wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yabwiye IGIHE ko bishimira ko ubuvuzi bwabegerejwe n'umubare w'abaganga urushaho kwiyogera.

Ati 'Reba mu tugari hari amavuriro, hari za poste de sante ndetse n'abavuzi bashoboye kwishingira amavuriro baroroherejwe ku buryo abantu bashobora kwivuza ku buryo bworoshye kandi haza n'ubwisungane mu kwivuza, buradufasha cyane ku buryo nta muntu wapfira mu rugo kandi noneho nta n'uwahahera ngo yabuze uburyo bwo kwivuza, mituweli igatuma abantu bose bashobora kubona ubuvuzi uko bikwiye.'

Minisiteri y'Ubuzima ibarura amavuriro arenga 300 yigenga na yo atanga serivisi z'ubuvuzi zunganira iza Leta.

Ibitaro bya Gatunda biri muri birindwi byubatswe mu myaka mike ishize

Ibikorwaremezo byageze henshi

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aherutse kubwira urubyiruko rwari rwitabiriye 'Igihango cy'Urungano' ko Guverinoma y'u Rwanda idatanga ibikorwaremezo igendeye ku muntu ukomeye uvuka mu gace runaka.

Nkurunziza Jerome utuye mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aka gace kahoze gahezwa na repubulika ya mbere n'iya kabiri ariko ubu karimo ibikorwaremezo byose.

Ati 'Twahawe agaciro turagenda ijoro n'amanywa, iyo dushaka kugera i Kigali, yaba ari saa Sita ntawe ukitubaza ngo uturutse hehe?'

Uyu mugabo yavuze ko akarere kabo kateye imbere binyuze mu burezi bwahawe abantu bose nta kuborabanura, n'ibindi bikorwa by'iterambere bihari.

Ati 'Imihanda hano murayibona, amazi amashanyarazi, umujyi wa Rusizi mwabonye uburyo ucyeye, amagorofa ubushabitsi burakorwa n'ubukerarugendo, ni byinshi yatugejejeho.'

Mu myaka irindwi ishize hubatswe kilometero 1700 z'imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye, hanubakwa kilometero 237 mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu gihe imihanda y'imigenderano yubatswe ireshya na kilometero 4.137.

Urwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage rwarihuse cyane kuko byavuye munsi ya 1% mu 1994 ubu bikaba bigeze kuri 76,3%, bivuze ko ingo zifite amashanyarazi ari 2.629.673.

Muri yi ngeri kandi hubatswe ibikorwa remezo by'imikino birimo nka BK Arena yakira imikino mpuzamahanga, Stade Amahoro yavuguruwe ikongererwa ubushobozi aho isigaye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye bavuye ku bihumbi 25, hakaba n'izindi stade zo mu turere nk'iya Huye, Ngoma, Bugesera, Nyagatare, Rubavu, na Kigali Pele Stadium zubatswe izindi ziravugururwa mu myaka 30 ishize.

Ubuhinzi bwavuye ku marenzamunsi, buba ubusagurira amasoko

Imyaka ishize ari myinshi umubare munini w'Abanyarwanda batunzwe n'ubuhinzi ariko bwakorwaga mu buryo bwa gakondo. Gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi zirimo gutubura imbuto ijyanye n'ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, kuhira n'izindi zatumye ubuhinzi buba umwuga winjiza amafaranga menshi kurusha mbere.

Mathias Sakufi wo mu Karere ka Kirehe yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize bahingaga ibitoki bagasarura duto cyane ku buryo umuntu yikoreraga bitatu ariko ubu byarahindutse.

Ati 'Twezaga ibitoki umuntu akikorera bitatu none n'igitoki kimwe ntitucyikorera.'

Uwingabire Emerthe ukora ubuhinzi bugezweho mu mushinga wo kuhira watangijwe mu 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umushoramari Howard Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mbere yaho babaraga ubucyeye kubera ubukene, ndetse bamwe ngo barasuhukaga.

Ati 'Mbere twarahingaga tugasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.'

Uyu mushinga ufasha abaturage basaga 2000 bo muri Nasho kuhira imirima yabo, ku buryo byongereye umusaruro.

Kubera kuhira, Uwingabire avuga ko umu amaze kweza bwa mbere, bahise babona agaciro k'uwo mushinga.

Ati 'Umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango, birara mu nkono mu gitondo nteka igikoma abana bajya ku ishuri banyoye. Ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.'

Imibare igaragaza ko ibikorwa byo kuhira bigeze ku buso bwa hegitari 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017, ibyatumye umusaruro uva kuri hegitari imwe wikuba inshuro enye.

Uburezi kuri bose kandi budaheza

Abafite imyaka iri hejuru ya 40 bibuka ibyo kwemererwa kujya kwiga aho kureba niba umwana yatsinze. Imyaka 30 irashize abana mu Rwanda biga harebwe amanota bagize aho kureba uwo akomokaho, agace cyangwa isura.

Mukantwari Astherie wo mu Karere ka Ngororero ati 'umwana wese utsinze tutitaye ngo ni uwo kwa runaka, ubu hasigaye higa ubwenge ntabwo hasigaye higaye higa umwana wo kwa runaka.'

Iyi gahunda y'uburezi kuri bose yakurikiwe no kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri hagamijwe kugabanya imibare y'abata ishuri n'abiga nabi kubera kubera inzara.

Kwizera Anitha w'imyaka 23, utuye mu karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifasha cyane.

Ati 'ikindi kidufasha ni biriya byo kurya ku ishuri biradufasha, bigabanya kuva mu mashuri kw'abana, birafasha cyane.'

Kugeza ubu abana bagaburirwa ku ishuri bagera hafi kuri miliyoni enye. Ibyumba by'amashuri bishya byubatswe ni ibihumbi 27, mu gihe abarimu bageze kurri 110.523 na ho imishahara yabo ikaba yarakubwe inshuro ebyiri zirenga.

Gusa abaturage bahuriza ku gusaba ko ibikorwa remezo nk'imihanda, amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro na za kaminuza byarushaho kwiyongera, kimwe na gahunda zo guhanga imirimo zikarushaho kuba nyinshi.

Ishuli ry'Imyuga n'ubumenyi ngiro rya Musaza ryahinduye imibereho y'abahatuye
Ubuhinzi bw'icyayi n'ibindi bihingwa bwateye imbere ku buryo bwinjiriza abanyarwanda amadevize
Hubatswe imihanda myinshi yoroheje ubuhahirane hagati y'uturere tw'u Rwanda
Stade Huye yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga
Abaturage barimo n'abagore basigaye bakora ubushabitsi butuma babona amafaranga
ubuhinzi butunze benshi kandi babubonamo amafaranga atubutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-30-u-rwanda-rwibohoye-ubuhamya-bw-abaturage-burivugira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)