Kwirukanwa na Rayon Sports, kubeshya umwanya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Gitego yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV  agaruka ku buzima bwe mu mupira w'amaguru. Muri iki kiganiro, uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu, Amavubi avuga ko yatangiye gukina umupira w'amaguru akiri muto nk'abandi bose ndetse akaba umukinnyi wagaragazaga impano n'igihagararo bigendeye ku bo bari kumwe.

Ageze ku mutoza Kayiranga Jean Baptiste Gitego Arthur yavuze ko yamufashije cyane ndetse ko ariwe wavumbuye impano ye. Yagize Ati" Hari igihe Rayon Sports yashyize hanze itangazo ko ishaka gushinga ikipe y'abato. Icyo gihe navuye mu rugo na tike mfite nerekaza mu Nzove ngenda ntega imodoka z'ubuntu.

Icyo gihe twagezeyo tuhasanga abatoza barimo na Kayiranga Jean Baptiste. Icyo gihe nabuze umwanya biba ngombwa ko njya muri ba myugariro ariko mbikora mbeshye kugira ngo mbone umwanya. Tugitangira gukina Kayiranga yarambajije ngo uri myugariro ndamubwira ngo hoya ndi rutahizamu ahita anshyira imbere, navuga ko ari aho twatangiye kumenyanira ndetse akomeza kumfasha cyane.'

Gitego yavuze ko kandi nyuma y'umwaka yaje kuzamurwa muri Rayon Sports nkuru ariko umutoza Guy Bukasa akigera mu ikipe akaza kumusezerera.

Urugendo rwa Gitego Arthur rwaje kugorana ariko nk'uko abivuga Kayiranga Jean Baptiste yakomeje kumuba hafi ndetse aza kujya muri Heroes FC ahava ajya muri Kiyovu Sports imutiza muri Gicumbi FC,ahava yerekeza muri Marine FC ari naho yagiriye ibihe byiza byatumye yerekeza mu ikipe ya AFC Leopards SC.

Kanda hano urebe ikiganiro cyose 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144778/kwirukanwa-na-rayon-sports-kubeshya-umwanya-ngo-abone-amahirwe-gitego-arthur-yiniguye-ku-r-144778.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)