Kwiyamamaza kw'amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n'ibigarasha bicika ururondogoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nkuru yavugishije benshi menshi, ariko abenshi muri bo akaba ari ibigarasha bigaragaza ko birwanya amatora y'umukuru w'Igihugu cy' u Rwanda azaba ku itariki ya 15/7/2024, bikaba bisakaza inkuru zitandukanye zo guharabika umuryango FPR Inkotanyi uhagarariwe na Chairman yawo Paul Kagame.

Mu gitondo cyo kuwa 26/6/2024, ku rubuga rwa X hiriwe hacicikana videwo yatambukijwe na Iradukunda Sabrina, umwe mu bagize Ishyaka FDU Inkingi n'kuko umwirondoro we ubigaragaza ku rubuga rwa X twitter, akaba ari mu bakorana bya hafi n'abagize itsinda Jambo Asbl.

Bivugwa ko uyu Sabrina ashukwa n'abarimo Placide Kayumba, Norman Ishimwe Sinamenye uyobora Jambo asbl, uyu akaba ari umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ikindi kizwi nuko Sabrina abana n'Interahamwe zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Si ibyo gusa, uyu murwanashyaka wa FDU Inkingi, Iradukunda Sabrina yagiye agaragaza kenshi kuri twitter ye ko arwanya FPR Inkotanyi afatanyije n'abandi bana b'Interahamwe n'ibigarasha bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwiyamamaza kw'amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n'ibigarasha bicika ururondogoro

Videwo yakoresheje aharabika Leta y'u Rwanda ni iyatangajwe n'ikinyamakuru Ibigwi , aho umukandinda ku mwanya wa Perezida watanzwe n'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party), Dr Frank Habineza yavuze ko abayobozi b'Akarere ka Ngoma bahuje gahunda ye yo kwiyamamaza n'umunsi umuryango FPR Inkotanyi wari kwiyamamazaho, gusa ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma bwahakanye ibyo uwo mukandida avuga ko ntabyigeze bibaho.

Dr Frank Habineza yagaragaje ko byabangamiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ashimangira ko atabyakiriye neza.Mu kubura icyo banenga, abo banzi b'ibyiza bamwarira mu kuvuga ko 'nta demokarasi' u Rwanda rufite, gusa birengagiza ko u Rwanda ari igihugu cyubakiye kuri demokarasi yumvikanyweho (Consensual democracy).

Dr Habineza Frank yagaragaje ko ubwo yari mu Karere ka Ngoma ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe

Gusa nta gitangaje kuko abahora bashakira u Rwanda ibibi badahwema kwiyahuza amagambo y'ibinyoma, dore ko aribyo biha benshi muri bo amaramuko kuko ari inzererezi zitagira akazi zitunzwe n'umunwa uhoramo urwango n'amacakubiri.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kwiyamamaza-kw-amashyaka-mu-Rwanda-biratuma-Interahamwe-n-ibigarasha-bicika-ururondogoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)