Kwizigamira bizajya byikora: Hari kuvugururwa ikoranabuhanga rizoroshya imikorere ya Ejo Heza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2024, ku munsi wa kabiri w'inama yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi by'umwihariko ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo, igamije kwigirwamo iterambere ry'ubutubuzi bw'imbuto z'ibihingwa.

RSSB ni umuterankunga w'iyi nama ndetse ikaba yaranitabiriye mu rwego rwo gukangurira abantu batandukanye by'umwihariko abari mu rwego rw'ubuhinzi kwimakaza no kuyoboka ubwiteganyirize bw'igihe kirekire, Ejo Heza.

Ejo Heza ni uburyo bwashyizweho na Leta, ariko by'umwihariko bureba cyane abakora imirimo itanditse kandi mu bakora imirimo itanditse, hejuru ya 51% ni abahinzi.

Dr. Regis Hitimana, yavuze ko bikwiye ko abahinzi, bayoboka uburyo bwo kwizigama bbwashyizweho, kuko biba ari ukwitegurira ejo hazaza.

'Iyo imyaka yigiye imbere imbaraga zirashira kuko n'umuntu aba yarakoze. Icyo twabagiraho inama ni ugutekereza amasaziro yabo uyu munsi bagatangira kwizigamira.'

Dr. Regis Hitimana, yavuze ko ubu hari gukorwa amavugurura menshi cyane muri EjoHeza, aho 'Turi kunoza ikoranabuhanga kugira ngo umuntu abonere amakuru ku gihe uko yizigamiye abone ubutumwa, kandi ashobore gukurikirana konti ye anarebe inyungu zagezeho.'

'Turi no gushaka gushyiraho uburyo bwo koroshya kwizigamira ku buryo uzajya ubikora inshuro imwe ukagira ibyo wemeza ubundi bikajya byikora, buri uko ukoze ubwishyu ukoresheje telefoni ukemezamo ko hazajya havaho 100 Frw cyangwa 2% cyangwa 5% by'ayo wishyuye ukayizigama muri EjoHeza, ugahita ubona ubutumwa ko wizigamye. Twatangiye ibiganiro n'amasosiyete y'itumanaho.'

Dr. Hitimana, yavuze ko uyu mwaka uzarangira aya mavugurura mashya yose yarangiye.

Mu myaka itanu ishize ubu buryo bwa EjoHeza bushyizweho, bumaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 3,8, muri bo abangana na 3,230,000 akaba ari bo bamaze kwizigamira, amafaranga agera kuri miliyari 43 Frw.

Iyo wongereye inkunga ya Leta ndetse n'inyungu yavuye muri ubu bwizigame, muri rusange mu kigega cya EjoHeza harimo miliyari 63 Frw. Imibare y'ukwezi gushize igaragaza ko 49% by'abakora ubwizigame muri EjoHeza ari ab'igitsina gore.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe gahunda ya Ejo Heza, Bayigane Gaspard, yavuze ko kuri ubu bari gukorana n'ibigo by'imari bitandukanye hagamijwe gushyiraho uburyo bwakorohereza abo mu rwego rw'ubuhinzi kubona ibishoro n'andi mafaranga bakenera mu mwuga wabo.

Ati 'Izi gahunda zose ni izirushaho gutuma habaho kwigira mu by'imari ku bahinzi bacu, bukanabaha n'ubushobozi bwo gushora imari mu ahazaza habo no kubaka ubuzima bwiza bwabo n'ubw'imiryango yabo.'

RSSB yashinzwe mu 2009, ubu ikaba icunga gahunda esheshatu zirimo ibijyanye no guteganyiriza isabukuru, Pension, ibijyanye n'impanuka zikomoka mu kazi, n'Ubwisungane mu Kwivuza, RAMA.

Hari kandi ijyanye n'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n'ubwiteganyirize bw'igihe kirekire, Ejo Heza. Ni gahunda zirimo izireba abenegihugu aho bari hose kimwe n'abanyamahanga baba mu Rwanda.

RSSB, yari ifite 'stand' y'ahasobanurirwa serivisi zayo muri iyi nama
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi, ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, niwe wasoje iyi nama
Dr. Regis Hitimana, ni umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye
Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi by'umwihariko ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo
Dr. Regis Hitimana, yavuze ko ubu hari gukorwa amavugurura menshi cyane muri EjoHeza, cyane mu ikoranabuhanga ryayo

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwizigamira-bizajya-byikora-hari-kuvugururwa-ikoranabuhanga-rizoroshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)