Kylian Mbapp ashobora kugura ikipe yanyuzemo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka ye ya nyuma muri Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi bahembwaga amafaranga menshi ku Isi nyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Nubwo yavuye muri Paris Saint-Germain ariko no muri Real Madrid azakomeza guhembwa amafaranga menshi kuko niwe mukinnyi uzajya ufata agatubutse kurusha abandi bakinnyi bose.

Aya mafaranga Kylian Mbappé amaze gukorera ayakoresha mu bikorwa byinshi birimo n'ibikorwa by'ubugiraneza ariko kuri ubu agiye kuyashora mu kugura ikipe afatanyije n'abo mu muryango we nk'uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.

Ni ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa yitwa Stade Malherbe Caen yanyuzemo mugenzi we bakinana mu Ikipe y'igihugu, NG'OLO Kante hagati ya 2013 na 2015 Mbere y'uko yerekeza muri Leicester City.

Abaherwe b'Abanyamerika bari bashoye imari muri iyi kipe yakinaga mu cyiciro cya mbere ariko bikarangira imanutse mu cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2018-29 bagiye kuyikuramo akaba ariyo mpamvu kuyigura bishoboka.

Kylian Mbappé ashobora kugura Stade Malherbe Caen nyuma yuko akiri muto muri 2012 yari yarashatse kumusinyisha mu ikipe y'abato ariko bikarangira ahisemo kwigira muri AS Monac.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144915/kylian-mbappe-ashobora-kugura-ikipe-yanyuzemo-ngolo-kante-144915.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)