Laboratwari ya Legacy Clinics yahawe icyemezo mpuzamahanga cy'ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Laboratwari kandi yabaye iya mbere y'Ivuriro ryigenga ihawe iki cyemezo mu Rwanda, ibyo Umuyobozi Mukuru w'iri Vuriro, Kalima Jean Malic, avuga ko ari umusaruro w'ishoramari ryamaze igihe kirekire.

Ati 'Iki cyemezo gisaba byinshi, byabaye urugendo rurerure. [Abagitanga] Bagusaba kugira abakozi bafite ubushobozi, bagusaba kugira ibikoresho bigezweho, bagusaba kugendera kuri gahunda mpuzamahanga kuko icyo cyemezo ni igituma dushobora kuba twakora ibizamini byemewe ku rwego mpuzamahanga, ku buryo uwakoresheje ibizamini muri Laboratwari yacu, aba ashobora kubijyana n'ahandi bikemerwa kuko haba hariho icyo cyemezo. Byasabye amikoro, umwanya n'ubumenyi kugira ngo bigerweho.'

Uretse Laboratwari ya Legacy Clinics, izindi Laboratwari eshatu mu Rwanda nazo zahawe iki cyemezo, zirimo Laboratwari y'Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, ikaba inabaye iya kabiri y'Ibitaro bya Gisirikare ihawe iki cyemezo ku Mugabane wa Afurika.

Laboratwari ya 'National Reference Laboratory' nayo yabonye iki cyemezo, mu gihe iy'Ibitaro bya Butare nayo yakibonye, bikaba no ku nshuro ya mbere.

Intambwe ishimangira urugendo rwo kuba Igicumbi cy'Ubuvuzi

Leta y'u Rwanda ikomeje gukora ishoramari rifatika mu rwego rw'ubuzima kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubona serivisi z'ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru, bitabaye ngombwa ko bajya hanze y'u Rwanda.

Iyi gahunda ariko inafite inyungu ku bandi Banyafurika kuko kugera mu Rwanda byoroshye, bityo mu gihe haboneka serivisi z'ubuvuzi ziri ku rwego rwo hejuru, biroroshye ko bashobora guhitamo kuzishakira mu Rwanda aho gukora ingendo za kure.

Gusa nanone ibi bisaba ko urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda rutera imbere, rukagira ibikoresho bigezweho, abakora mu rwego rw'ubuzima bafite ubumenyi mbega ibikenewe byose bigategurwa.

Kuba laboratwari zo mu Rwanda, zaba izigenga ndetse n'iza Leta, zabona ibyemezo mpuzamahanga, ni imwe mu ntambwe z'ingenzi ziganisha kuri iyi gahunda, kuko ibi byemezo ari byo bitanga icyizere ku cy'uko ibisubizo by'ibipimo by'indwara byafatiwe muri laboratwari zo mu Rwanda, byizewe.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu rwego rw'ubuzima, avuga ko gahunda ya RBC ari ugukomeza gufasha izindi laboratwari nyinshi mu gihugu, kugira ngo zirusheho kubona ibi byemezo mpuzamahanga.

Ati 'Ndashaka gushimira laboratwari zose zabonye iki cyemezo, nishimiye ko dukomeje kubona izindi laboratwari [zibona ibyemezo mpuzamahanga], kandi RBC ifite intego yo gukomeza gufasha laboratwari mu gihugu gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda bose. Dufite ibikenewe byose byatuma laboratwari zacu zikomeza kubona ibi byemezo.'

Jean Malic Kalima yavuze ko kubona ibi byemezo ari ingenzi cyane mu gutuma abantu bagana u Rwanda bagamije kubona serivisi z'ubuvuzi.

Yagize ati 'Bizadufasha kuko abazatugana bose bazaba bazi ko igihe bazaba bakoresheje ibizamini muri laboratwari zacu, ibyo bizamini bazaba babyizeye kuko ibyo dukoresha byose muri laboratwari bizaba ari ibyubahirije gahunda mpuzamahanga.'

Ibi byanashimangiwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, wavuze ko ibi byemezo bizaha abanyamahanga icyizere cya serivisi za laboratwari zitangirwa mu Rwanda.

Ati 'Ni ikintu gikomeye kuko byongera icyizere mu gutanga serivisi z'ubuzima, cyane cyane mu bijyanye no gupima indwara zitandukanye. Iyo hari iki cyemezo, abantu barabizera kuko ibisubizo mubaha mubapimye, byizewe ko bifite ubuziranenge buhagije.'

Yongeyeho ati 'N'umunyahanga wavuye mu gihugu gifite icyo cyemezo [aje kwivuriza mu Rwanda] nta mpungenge agira kuko abona ko dukora ibintu biri ku murongo, bifite ubuziranenge.'

Umuyobozi Mukuru wa KENAS, Dr. Walter Ongeti, yavuze ko icyemezo nk'iki gifasha mu kwihutisha serivisi no kugabanya ibiciro by'ubuvuzi.

Yagize ati 'Iyo umuntu yapimwe, ibisubizo bikava muri laboratwari ifite iki cyemezo, ntabwo ukenera kongera gukorerwa isuzuma mu kindi gihugu [cyemera iki cyemezo]. Ibyo bigabanya ibiciro byo kongera kwipimisha bikanoroshya ibikorwa by'ubucuruzi.'

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yashimangiye ko iki cyemezo ari umusaruro w'imbaraga Leta y'u Rwanda iri gushyira mu rwego rw'ubuzima, cyane ko kubona iki cyemezo bisaba ko izi laboratwari ziba ziri ku rwego mpuzamahanga.

Iki cyemezo kizamara imyaka ine, icyakora ku ruhande rwa Legacy Clinics urugendo ruracyakomeje kuko iri Vuriro ryatangiye gushaka icyemezo cyisumbuye kurushaho, ndetse amasuzuma yo kugenzura ubushobozi bwa laboratwari zayo akaba azakorwa mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, niwe wantaze ibi byemezo
Umuyobozi Mukuru wa KENAS, Dr. Walter Ongeti, yavuze ko icyemezo nk'iki gifasha mu kwihutisha serivisi no kugabanya ibiciro by'ubuvuzi
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, yavuze ko ibi byemezo bizaha abanyamahanga icyizere cya serivisi za laboratwari zitangirwa mu Rwanda
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, icyemezo cy'uko laboratwari yabo ishobora gutanga ibipimo mpuzamahanga
Itsinda rya Legacy Clinics ryakiriye iki cyemezo rifite akanyamuneza
Umuyobozi Mukuru w'Ivuriro rya Legacy Clinics, Kalima Jean Malic, yavuze ko bishimiye intambwe bateye nyuma yo kubona iki cyemezo
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu rwego rw'ubuzima
Abakozi ba Laboratwari ya 'National Reference Laboratory' bishimira icyemezo bahawe

Amafoto: Claude Kasiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/laboratwari-ya-legacy-clinics-yahawe-icyemezo-mpuzamahanga-cy-ubuziranenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)