Leta irateganya gukuba gatatu ingengo y'imari igenerwa abantu bafite ubumuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Ndayisaba aherutse gutangira mu gikorwa cyo guhugura abaforomo n'ababyaza, ku bijyanye n'uburyo bashobora gutanga serivisi kwa muganga hagahejwe abantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko mu gihe ayo mafaranga yaba yongewe yahabwa cyane cyane amatsinda abarizwamo abantu bafite ubumuga, mu kwihutisha iterambere ryabo hanazamurwa uburyo bakorana n'ibigo by'imari.

Ati ''Turimo turasha kuyongera kuko n'abadepite barabyifuje, twumva dushaka kuba twayakuba gatatu. Kuko urumva nka koperative niba twarazishyizeho zikaba ari nyinshi cyane zimaze kugera hafi mu 1800, ni ukuvuga ngo iyo bagiye nko mu karere kugira ngo babagabanye nka miliyoni 4 Frw usanga hari imara imyaka nk'ine cyangwa itanu batarayigeraho, kandi yakagombye kuba iri gutera imbere.''

''Turashaka rero ko yakongerwa kugira ngo bose abagereho, hanyuma nitubona batangiye gutera imbere bibaye na ngombwa dushobora no gushyiraho n'uburyo bajya banyuzamo na bo bakayagarura.''

Kuri iyi ngingo yo kugira amafaranga basubiza, Ndayisaba yasobanuye ko hashobora no kuzashyirwaho uburyo leta iha amafaranga amatsinda y'abantu bafite ubumuga akanyuzwa mu bigo by'imari, ariko bakazishyura nka kimwe cya kabiri cyayo.

Ni mu rwego rwo kugira ngo bamenyere ko amafaranga bahabwa atari ayo kwikoreshereza ibitabyara inyungu, na bo bakamenyera gukomeza gukorana n'ibigo by'imari kubera kwibuka ko banafite inshingano zo kugira ayo basubiza.

Buri mwaka, leta itanga ingengo y'imari ya miliyoni 120 Frw yo gufasha koperative zatangijwe n'abantu bafite ubumuga. Itanga kandi asaga miliyoni 90 Frw yo gufasha ibigo byita ku bantu bafite ubumuga, n'andi atangwa muri gahunda zitandukanye zirimo no guha amahugurwa abantu bafite ubumuga, ku bikorwa bitandukanye byabateza imbere.

Leta irateganya gukuba gatatu ingengo y'imari igenerwa abantu bafite ubumuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-irateganya-gukuba-gatatu-ingengo-y-imari-igenerwa-abantu-bafite-ubumuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)