M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w'Ingabo Guy Muadiamvita. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo RFI y'Abafaransa, aravuga ko mu mpera z'icyumweru gishize i Kampala muri Uganda habereye imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa n'umutwe bahanganye ku rugamba wa AFC/M23.

RFI ndetse n'imbuga nkoranyambaga zisanzwe zitanga amakuru yizewe, byahishuye ko ibyo biganiro byabereye muri Imperial Hotel mu mujyi wa Kampala, intumwa za Leta ya Kongo zikaba zari ziyobowe na Dr Jean Bosco Bahala Lusheke, ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. AFC/M23 yo ngo yari ihagarariwe na Col Imani Nzenze John na René Munyarugerero.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwifuzaga ko iby'iyo mishyikirano bijya ahagaragara, kuko bwakomeje kwizeza abahezanguni babushyigikiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwo bwita' umutwe w'iterabwoba'.

Baca umugani ngo 'n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye'. Byongeye, abazi neza imiterere ya benshi mu Bakongomani bemeza ko bigoye kubabitsa ibanga.

Nguko uko ibyari imishyikirano yo mu 'ibanga' byahindutse kimenyabose, yewe n'inama itaranatangira.

Ikimwaro cyahise gikora Tshisekedi n'abambari be, ndetse Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe ibinyoma mu itumanaho, atinyuka kubeshya isi yose ko ngo nta ntumwa Leta yigeze yohereza mu mishyikirano na AFC/M23.

Mu rwego rwo kwikura mu isoni, Tshisekedi yahise asohora itangazo ngo 'ryirukana' Jean- Bosco Bahala Lusheke ku mwanya yari afite mu butegetsi.

Ababikurikiranira hafi ariko bavuga ko iryo tangazo ari urwiyerurutso no gukinga Abakongomani ibikarito mu maso, kuko ngo Bwana Bahala Lusheke azimurirwa mu wundi mwanya w'ubutegetsi, unakomeye kurushaho.

Iri kinamico ntiryashimishije Minisitiri w'Ingabo, Guy Muandiamvita, utumva ukuntu Perezida Tshisekedi abeshya ngo nta ntumwa yohereje i Kampala, kandi ari Tshisekedi ubwe wamutegetse gusinyira Bahala Rusheke n'intumwa ayoboye inyandiko zibohereza mu butumwa(ordres de mission).

Minisitiri Muadiamvita yananditse ibaruwa isezera muri Guverinoma, ariko abategetsi bakuru, barimo na Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, baramwinginga ngo ntayitange, kuko byarushaho kugaragaza intege nke z'ubutegetsi, aramutse yeguye nyuma y'igihe kitaranagera ku mezi abiri abaye Visi-Minisitiri w'intebe na Minisitiri w'Ingabo.

Iyegura rya Minisitiri Muadiamvita kandi ryari kwambika ubusa Perezida Tshisekedi, ubeshya ngo nta mishyikirano arimo na AFC/M23, mu gihe ibyegera bye bya hafi, birimo minisitiri w'ingabo, byari kuba byemeza ko imishyikirano ihari.

Nubwo yabaye asubitse iyegura rye ariko, amakuru ava mu nda y'ingoma ya Tshisekedi arahamya ko abo bagabo bombi barebana ay'ingwe.

Barapfa ibinyoma byinshi bya Tshisekedi, byiyongera ku kibatsi cy'umuriro ingabo ze zikomeje gukubitwa na M23 ku rugamba. Minisitiri w'Ingabo Guy Muandiamvita ndetse ngo yaba yaramaze kwerurira Tshisekedi ko nta yandi mahitamo bafite uretse gushyikirana na M23, itarabasanga i Kinshasa.

Perezida Tshisekedi nawe ngo yamaze kubona Guy Muadiamvita nk'umuntu utamwemera, ndetse akamwikanga mu bashobora kumuhirika ku butegetsi.

Magingo aya nta musirikari w'Umukongomani ushobora gusunutsa izuru mu itsinda ry'ingabo zirinda Perezida Tshisekedi n'umuryango we, dore ko yahisemo gushyira umutekano we mu biganza by'abacanshuro.

Icyo cyizere hafi ya ntacyo, nacyo kiri mu byo Tshisekedi apfa n'ubuyobozi bukuru mu ngabo za Repubulika 'Iharanira Demokarasi' ya Kongo, FARDC.

The post M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w'Ingabo Guy Muadiamvita. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/m23-ibateje-umwiryane-umuriro-watse-hagati-ya-perezida-tshisekedi-na-minisitiri-we-wingabo-guy-muadiamvita/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-ibateje-umwiryane-umuriro-watse-hagati-ya-perezida-tshisekedi-na-minisitiri-we-wingabo-guy-muadiamvita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)