Mahamadou Lamine Bah uheruka gusinyira APR FC ntakereje mu Mikino Olempike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mahamadou Lamine Bah w'ikipe y'igihugu ya Mali mu batanrenge imyaka 23, ntakitabiriye imikino Olempike aho agiye guhita aza muri APR FC kwitegurana n'abandi umwaka w'imikino wa 2024-25.

Lamine Bah yari mu bakinnyi 22 b'ikipe y'igihugu ya Mali igomba kwitabira Imikino Olempike irimo kubera mu Bufaransa.

Gusa uyu mukinnyi ntabwo yari muri 18 bazakina irushanwa ahubwo yari ku ruto nde rw'abakinnyi 4 bashobora kwitabazwa mu gihe muri 18 hari ugize ikibazo gishobora gutuma adakomeza irushanwa.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yisabiye umutoza w'ikipe y'igihugu kuba yamureka kuko n'ubundi atari muri 18 akaba yaza mu ikipe ye nshya agakorana n'abandi imyitozo kugira ngo bimufashe no kumenyera vuba.

Umutoza Badra Alou Diallo binavugwa ko ari umwe mu bafashije APR FC kumvisha uyu mukinnyi ko yasinyira iyi kipe y'ingabo z'igihugu, yemeye kumurekura.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia, nta gihindutse akaba agomba kuzagera mu Rwanda ejo ku wa Gatandatu.

Mahamadou Lamine Bah agiye kuza muri APR FC, ntazakina Imikino Olempike



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mahamadou-lamine-bah-uheruka-gusinyira-apr-fc-ntakereje-mu-mikino-olempike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)