Mangwende yatandukanye na FAR Rabat ahita asinyira indi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Cyprus, AEL Limassol.

Mangwende yatadukanye na APR FC muri 2021 yerekeza muri FAR Rabat, nyuma yo gusoza amasezerano muri Rabat akaba atari akiri mu mimare y'iyi kipe.

Yamaze kumvikana n'iyi kipe kuyikinira imyaka 2 iri imbere ariko aya masezerano akaba azatangira kugira agaciro mu gihe azaba amaze gutsinda ikizami cy'ubuzima nk'uko iyi kipe ya Limassol yabitangaje.

APR FC yahoze akinira ikaba yari yamwifuje ngo abe yagaruka muri iyi kipe ariko abatera utwatsi ko bitakunda.

Mangwende yakiniye Rayon Sports 2014-15, 2015-2021 akaba yarakiniraga APR FC ni mu gihe kuva 2021-2024 yakiniraga FAR Rabat.

Mangwende yerekeje muri AEL Limassol



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yatandukanye-na-far-rabat-ahita-asinyira-indi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)