Mateka ushaka kuba umudepite yiyemeje kuvana abana mu mihanda, bakigishwa imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore usanzwe akora ubucuruzi yagaragaje ko gushyiraho ibigo byita ku kwigisha abana bo ku muhanda imyuga bizafasha mu gutuma nabo batanga umusanzu wabo mu iterambere ry'Igihugu hamwe nubwo bumenyi n'uburere baba barahawe, maze babe igisubizo ku gihugu aho kuba ikibazo.

Abakandida depite mu cyiciro cyihariye batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 2 Nyakanga, bikazasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024.

Mateka Ibrahim yagaragaje ko nyuma yo kwiyumvamo ko yagira umusanzu mu guteza imbere igihugu kandi akagira uruhare mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibigiteza imbere byatumye yiyemeza guhatanira kwinjira mu Nteko.

Mu Kiganiro na IGIHE, Mateka Ibrahim, yagaragaje ko mu byo azashyiramo imbaraga mu gihe yaba atorewe kuba umudepite birimo gusaba ko hashyirwaho ibigo bishinzwe gukurikirana bikanatanga ubumenyi ngiro ku bana bo mu mihanda ndetse n'abana b'imfubyi.

Ati 'Impamvu nabitekereje ni ukubera ko abana bo mu mihanda bagenda biyongera kubera ingaruka z'ibibazo byo mu miryango cyangwa se ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, kandi mu by'ukuri bafashwe bakitabwaho bagahabwa n'ubumenyi ngiro, isoko ry'umurimo ry'igihugu ryakaguka bikongera umusanzu muri wa muvuduko w'iterambere igihugu cyacu kiriho.'

Yagaragaje kandi gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe hakongerwa inguzanyo zihabwa urubyiruko, hakagabanywa inyungu zitangwa ariko rukongererwa igihe cyo kuzishyura.

Hari kandi kurushaho kuzirikana kuvuganira urubyiruko ndetse n'abandi Banyarwanda bafite ubumuga harebwa ko hashyirwaho uburyo butandukanye bwo kuborohereza guhabwa serivisi.

Yemeza kandi ko azashyira imbaraga mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, kuvuganira urubyiruko rukoroherezwa kugera kuri z'ubwishingizi bwo kwivuza.

Ku birebana no kwigisha urubyiruko ururimi rw'Ikinyarwanda kandi Mateka agaragaza ko hakiri icyuho bityo ko natorwa azaharanira ko hashyirwaho gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa ururimi rwabo ndetse n'umuco nyarwanda.

Nk'umuntu uzaba yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko kandi yemeza ko azaharanira guteza imbere impano z'urubyiruko hifashishwa abaterankunga n'abafatanyabikorwa banyuranye.

Amatora y'Abadepite mu byiciro byihariye ateganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2024.

Mateka yemeza ko yiteguye guhagararira urubyiruko mu Nteko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mateka-ushaka-kuba-umudepite-yiyemeje-kuvana-abana-mu-mihanda-bakigishwa-imyuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)