Mbapp wakuze afata Cristiano nk'ikigirwamana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri wa Gatanu umuriro uraka mu mikino ya 1/4 cya Euro ya 2024 irimo irabera mu Budage. Saa tatu z'ijoro kuri Volksparkstadion, ikipe y'Igihugu ya Portugal yasezereye Slovenia muri 1/8 iraba icakirana n'u Bufaransa bwasezereye u Bubiligi muri 1/8.

Mu gihe ikipe y'igihugu ya Portugal yatsindwa, waba ari umukino wa nyuma kuri Cristiano Ronaldo mu irushanwa rya Euro. 

Ubwo bari bamaze gusezerera Slovenia bigoranye, uyu mukinnyi yatangaje ko arimo arakina iri rushanwa rya nyuma agira ati "Habayeho kubabara cyane, ariko birangiriye mu byishimo. Iyi niyo Euro yanjye ya nyuma, byanze bikunze. Â 

Ariko ntabwo ngira amarangamutima kuri byo, ngira amarangamutima ku bintu byose bifite aho bihuriye n'umupira w'amaguru bitewe n'ishyaka ngirira umupira w'amaguru, ishyaka ryo kubona abankunda, umuryango wanjye n'urukundo abantu bankunda".

Uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or 5 mu mateka ye, yatangiye gukina Euro muri 2004 ubwo yari afite imyaka 20 ndetse atangira anakora amateka ayitsindamo igitego. 

Kugeza kuri ubu amaze kuyikoramo amateka atandukanye arimo kuba ari we mukinnyi wayitsinzemo igitego kuri buri nshuro yayikiniye, kuba ari we ufite ibitego byinshi bigera kuri 14 aho arusha 5 umukurikiye ndetse akaba yaregukanye igikombe cyayo muri 2016 ubwo bari batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Kylian Mbappé ashobora kurangiza ubuzima bwa Cristiano Ronaldo muri Euro kandi yarakuze yaramwihebeye. Ikosa utakora ni ugushidikanya ko Kylian Mbappé yakuze afana Cristiano Ronaldo ndetse anamufatiraho icyitegererezo. 

Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2012 ubwo uyu mukinnyi w'Umufaransa yari agite imyaka 14 akaba yari yagiye mu rugendoshuri muri Real Madrid, maze asaba ifoto Cristiano Ronaldo arayimuha.

Mu biganiro bye bitandukanye, Kylian Mbappé akunda kugaruka ku rukundo amukunda. Nk'uko bigaragara mu mafoto ari mu cyumba yakuze abamo, hari harimo amafoto ya Cristiano agikina muri Real Madrid.

Kuwa Kane ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Mbappe yavuze ko gukina na Cristiano ari icyubahiro ariko abizi ko uyu munsi ari burare atishimye bitewe nuko bari bumusezerere bakerekeza muri 1/2.

Ati: "Ugomba gushima icyo yabaye cyo, n'icyo ari cyo. Gusa nishimiye ubukuru bw'uyu mukinnyi. Ni umukinnyi udasanzwe. Nta wundi uzamera nka we. Yagize ingaruka nziza ku mateka y'umupira w'amaguru, yateye imbaraga abakiri bato benshi. Yagize ingaruka nziza ku bantu benshi. Ndamwubaha, ariko nk'uko nabivuze, nzi ko ejo atazishima kubera ko dushaka kujya muri 1/2. '

Ari muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Kylian Mbappé yavuze ko nubwo yamaze kwerekeza muri Real Madrid ariko atazayikoramo nk'ibyo Cristiano Ronaldo yayikozemo bitewe nuko bidasanzwe ndetse anavuga ko bavugana buri munsi kuri telefone amugira inama.

Ubwo Real Madrid yatangazaga ko yu mukinnyi w'imyaka 25 yamaze kuyisinyira, Cristiano Ronaldo yerekanye amarangamutima ye avuga ko azishimira kumubona akinira i Santiago Bernabeu.

Imibare yerekana iki hagati y'u Bufaransa na Portugal?

Imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura inshuro 4 mu irushanwa rya Euro. U Bufaransa bwatsinze inshuro 2 zibanza ndetse icyo gihe byarangiye banegukanye ibikombe.

Mu mikino 2 iheruka ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinzemo u Bufaransa ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma muri 2016 bahita begukana igikombe, naho banganya 1.

Ikipe y'igihugu itsinze u Bufaransa muri 1/4 mu marushanwa makuru (igikombe cy'Isi na Euro), imibare yerekana ko birangira ari yo yegukanye icyo gikombe. Â 

Ubutaliyani bwarabikoze mu gikombe cy'Isi cyo mu 1948, Ubugereki burabikora muri Euro ya 2004, Espagne irabikora muri Euro ya 2012 naho u Budage bubikora mu gikombe cy'Isi cya 2014.

Mu marushanwa yose, aya makipe yombi amaze guhura inshuro 28, u Bufaransa bwatsinzemo 19 naho Portugal itsindamo 6.

Kylian Mbappé yakuze afana Cristiano Ronaldo gusa uyu munsi ashobora kumubabaza


Kylian Mbappé asanzwe afata Cristiano Ronaldo nk'ikigirwamana cye


Mbappe afata Cristiano nk'umukinnyi w'ibihe byose ku Isi mu mupira w'amaguru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144672/mbappe-wakuze-afata-cristiano-nkikigirwamana-cye-ashobora-kurangiza-ubuzima-bwe-muri-euro-144672.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)