Migi yatandukanye na Musanze FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muguraneza Jean Baptiste Migi wari umutoza wungirije wa Musanze FC, yamaze gutandukana n'iyi kipe yerekeza muri Muhazi United.

Migi wasoje gukina agahita yerekeza mu butoza, umwaka w'imikino ushize wa 2023-24 ni bwo yatangiye uyu mwuga wo gutoza ahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije Habimana Sosthene.

Migi wari wasinye umwaka umwe, we na Sosthene bafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba atakomezanyije na Musanze FC ahubwo yahise yerekeza i Burasirazuba muri Muhazi United yasinyemo umwaka umwe.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yerekeje muri Musanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yatandukanye-na-musanze-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)