Uramutse ucishije ijisho mu mibare ubona ko mu myaka nka 20 ishize urwego rw'ubuzima rwakoze ibikomeye.
Ubuzima bwiza bw'abaturage bugaragazwa n'icyizere cyo kubaho cyabo. Mu myaka nka 20 ishize icyo cyizere cyavuye ku myaka 50 kigera ku myaka hafi 70.
Abana bapfa mu 1000 bavutse ari bazima bageze kuri 45, ababyeyi bapfa babyara bava baragabanyuka. Ibyo kandi byiyongera kuri 96% by'abana bose bavukira kwa muganga.
Icyakora nubwo umugogoro wari ubangamiye ubuvuzi bw'ibanze wavuyeho, ubu u Rwanda rwinjiye mu kindi gice kibangamiye ubuzima na cyo rugomba kwitaho uko byagenda koze.
Ni icy'indwara zitandura nka kanseri, diabetes, umuvuduko ukabije w'amaraso, guturika kw'imitsi yo mu bwonko bizwi nka stroke, n'izindi.
Ibyo byiyongera ku mubare muke w'abaganga, nubwo ari ikibazo kibangamiye Afurika yose kuko Afurika y'Epfo, Libya na Botswana ari byo byujuje amabwiriza ya OMS, ariko u Rwanda nk'igihugu gishaka kuba igikize rugomba kurenga urwo rwego Afurika iriho.
Bavuga ko igihugu cyihagije ku baganga iyo byibuze gifite bane bita ku baturage 1000. Uyu munsi mu u Rwanda ruracyari ku muganga umwe ku barwayi 1000.
Mu guhangana n'ibyo bibazo, u Rwanda rwatangiye amavugurura akubiyemo byinshi bizitabwaho yiswe 4x4, agashingira ku kongera abari mu buvuzi.
Yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yabaye ku wa 13 Nyakanga 2023 hasabwa ko yahita atangira gushyirwa mu bikorwa.
Byatumye ku wa 02 Ugushyingo 2023 ibigo bigera kuri 31 bisinyana amasezerano yo kuyashyira mu bikorwa.
Byarimo kaminuza 13, ibitaro byigisha ku rwego rwa kaminuza 14 n'amahuriro cyangwa inama enye zitandukanye zihuriramo abo mu buvuzi.
Intego ni uko buri mwaka w'amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32.973.
Abo 32.973 abazaba barimo abaganga 1686 (généraliste) ababaga indwara z'amenyo 185, inzobere mu by'imiti 832, abaforomo 15.770, ababyaza 5209 na ba bandi buzuzanya n'abaganga 8394.
Abo baziyongera ku bagera kuri 28 babarurwaga mu mpera za 2023 barimo abaforomo 14.816 ababyaza 2137 abakozi buzuzanya n'abaganga 6831, abakora mu by'imiti 1302 ababaga indwara z'amenyo 102, abaganga (généralistes) 1303 n'inzobere mu mashami atandukanye zigera ku 694.
Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko iyo amavugurura ya 4x4 atabaho, bikaguma uko byari bisanzwe, mu 2028 hari kuzagera habarurwa abanyeshuri bari mu buvuzi 11.292 gusa.
Miliyoni zirenga 395$ zizibanda kuki?
Uko yitezweho umusaruro ufatika, ni na ko ayo mavugurura ya 4x4 azatwara akayabo kuko biteganywa ko azashorwamo 395.297.026$ (arenga 516.385.201.598 Frw y'ubu), aho umunyeshuri umwe azajya atangwaho 7937$ (arenga miliyoni 10 Frw).
Ni amafaranga azashorwa hashingiwe ku byiciro bine by'ingenzi birimo kongera umubare w'abanyeshuri no kuzamura ireme ry'amasomo bahabwa binyuze muri porogaramu zitandukanye, icyiciro kizatwara 141.288.063$.
Icya kabiri kizaba kijyanye no kongera abarimu bazave kuri 918 bagere kuri 3304, mu Rwanda baba batanahari, hagashakwa bandi hanze kugira ngo uburezi busabwa bwose buboneke. Ni icyiciro kizatwara arenga 172.847.301$.
Ibijyanye no kuzamura ireme ry'amahugurwa atangwa binyuze mu bikorwaremezo bigezweho bizatwara 80.992.886 Frw mu gihe imirimo y'ubuhuzabikorwa kugira ngo aya mavugurura agerweho yo izatwara 168.776$.
Ni amavugurura azaba ashyirwa mu bikorwa hanakorwa ibindi byo gushyiraho uburyo bwo gufasha abakozi gukora bishimye nko kongera ibibagenerwa.
Birimo kandi kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima, bahabwa impamyabushobozi, bongererwa indwara bavura bijyanye n'ubumenyi bazajya baba bahawe.
Ni na ko kandi Kigali Health City, icyanya cy'ubuvuzi cyashyizwe i Masaka kirimo imishinga itandukanye yatekerejwe mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi, kizaba kiri kujya mu buryo.
U Rwanda kandi ruzaba rukataje mu gushyiraho uburyo butuma haboneka ibikoresho by'ubuvuzi nk'imiti, imashini zifashishwa mu kubaga n'ibindi ku buryo bizajya bibonekera ku gihe ndetse ku giciro kitaremereye.
Ibyo bikorwa kandi bizajyana no kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi rinafasha mu kwita ku bibazo bikeneye kwitabwaho byishuse, bitari bya bindi umurwayi amara amasaha atarafashwa kandi akeneye ubufasha bwihuse.
Imyaka 90 y'icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda
Mu myaka ine iri mbere n'indi izakurikira u Rwanda ruzaba rwatangiye gusogongera ku musaruro w'ingamba rwashyizeho, aho ku ikubitiro ba baganga bane basabwa ko bazaba bita ku baturage 1000 bazaba barabonetse.
Icyo gihe impfu ziterwa n'indwara zandura n'ibibazo bibaho umugore abyara n'ibyibasira abana bato, zizaba zaragabanyijwe ku kigero cya 60%.
Mu myaka ibiri izakurikira 2028 ababyeyi bapfa babyara bazaba bageze kuri 70 bagere kuri 50, igihe u Rwanda ruzaba rwarageze ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize.
Abana bapfa bavuka mu bagera ku 1000 bavutse ari bazima bazaba batarenga 11, mu gihe 41% by'impfu ziterwa n'indwara zitandura bizaba byagabanyijwe, na ho abana bapfa bari munsi y'imyaka itanu bazaba bari munsi ya 5%.
Ni mu gihe icyizere cyo kubaho kizaba ari imyaka 80 mu myaka irindwi izakurikira uvuye igihe amavugurura ya 4×4 azarangirira ijye yiyongeraho hafi umwaka umwe mu myaka izakurikira.