Minisitiri Musabyimana, yabigarutseho ubwo yari amaze gutora Perezida wa Repubulika n'abagize inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite kuri uyu mbere tariki 15 Nyakanga 2024.
Ubwo yari kuri Site y'Ikigo cy'Amashuri cya Gashangiro II mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ahahurira abaturage bo mu tugari twa Rwebeya na Kabeza two mu Murenge wa Cyuve, Minisiteri Musabyimana yagaragaje ko yishimiye gutora ndetse ashimira abaturage uko bitabiriye ibikorwa byose by'amatora.
Yagize ati "Gutora ni ibintu bishimisha buri wese ukurikije uko bisigaye bitegurwa, ukurikije umutuzo wabaye mu gutegura amatora gushyiraho amategeko, kwiyamamaza n'uburyo abaturage babyitabiriye n'uko bari kwitabira uyu munsi, nk'umuntu ushinzwe imiyiborere y'Igihugu biradushimishije cyane uburyo biri kugenda nanjye ubwanjye by'umwihariko ndishimye kuba maze gutora."
Yakomeje agira ati "Abaturage ni ukubashimira mbere na mbere uburyo bitabiriye ubutumwa bwabashishikarizaga kwitabira amatora n'uburyo bitabiriye uyu munsi ndetse tukanabashishikariza gukurikira neza ibi bikorwa buri wese agakora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi b'Igihugu mu ituze n'umutekano."
"Turabasaba kandi gukomeza kwitabira izindi gahunda zose zizakurikiraho kuko nyuma yo gutora hari ibindi babasaba kuko abayobozi bitoreye iyo bamaze kujyaho banakomeza kubafasha kugira ngo Igihugu gikomeze gutera imbere."
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora,NEC yavuze ko iby'ibanze biva mu matora ya Perezida wa Repubulika bitangazwa mu ijoro ryo kuri uyu wa wa 15 Nyakanga 2024, mu gihe ibyavuye mu matora y'Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.