Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza yahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo atangaje nyuma y'aho ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze busesuye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, bishyira iherezo kuri guverinoma y'abasigasira amahame y'Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Rishi Sunak.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 6 Nyakanga, Starmer yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare kuko ngo ntiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto.

Ati "Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y'uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira."

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yatangaje ko abinjiza abimukira mu gihugu cyabo mu buryo butemewe bakomeje ibikorwa byabo kuko babonaga ko amahirwe yo kubohereza mu Rwanda ari make cyane, munsi ya 1%.

Intsinzi y'Ishyaka ry'Abakozi yabonetse nyuma y'imyaka ibiri Starmer usanzwe Umuyobozi Mukuru waryo ateguje ko aramutse ayoboye Guverinoma y'u Bwongereza yahagarika ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda ishingiye ku masezerano yasinywe bwa mbere muri Mata 2022.

Starmer uri ku isonga mu bavuga rikumvikana mu Bwongereza bitambitse iyi gahunda, muri Gicurasi 2024 yatangaje ko azayihagarika natsinda amatora kandi ngo bizafasha guverinoma iyobowe n'Ishyaka ry'Abakozi kuzigama miliyoni 75 z'Amapawundi mu mwaka wa mbere.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko naba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, azashyiraho urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka ruzaba rugizwe n'abapolisi, abasirikare n'intasi; bazafasha guverinoma gukurikirana abatwara abimukira binyuranyije n'amategeko, yizeza ko ruzatanga umusaruro kurusha kohereza abimukira mu Rwanda.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyigikiwe na ba Minisitiri b'Intebe batatu b'u Bwongereza uko basimburanye, bose bo mu ishyaka rya Conservatives. Aba ni Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Rishi Sunak, yizeraga ko kohereza abimukira mu Rwanda byagira uruhare mu guhagarika ubwato bubatwara binyuranyije n'amategeko
Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko atazohereza abimukira mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-mushya-w-u-bwongereza-yahagaritse-gahunda-yo-kohereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)