Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique yasuye ibikorwaremezo bikomeje guhindura isura ya Kigali -Amafoto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruzinduko rwa Maloua n'itsinda bazanye rwari rugamije ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Mu bindi uru ruzinduko rwibanzeho harimo gusangira ubunararibonye ku ngamba ziteza imbere imijyi, gusuzuma amahirwe y'ubufatanye ari hagati y'u Rwanda na Centrafrique mu nzego z'ubuzima, siporo n'ibikorwaremezo.

Minisitiri w'Intebe Maloua yatambwagijwe mu Mujyi Rwagati mu gace kanyurwa n'abanyamaguru gusa kazwi nka 'Car Free Zone', muri Sitade Amahoro iherutse kuvugururwa ndetse n'igice cyahariwe ibikorwa by'ubuvuzi cya Masaka (Masaka Medical City).

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri w'Intebe Maloua yahuye na Mugenzi we w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard bagirana ibiganiro ku gukomeza umubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko ubufatanye bwa Centrafrique n'u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro mwiza ndetse ko ari urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo nk'Abanyafurika.

Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua yasuye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua yatembereye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua yasuye Ikigo cy'ubushakashatsi n'amahugurwa ku ndwara ya kanseri, IRCAD
Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yasuye Stade Amahoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-centrafrique-yasuye-ibikorwaremezo-bikomeje-guhindura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)