Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Iradukunda Liliane yifurije umukunzi we Imfura Kenny isabukuru nziza y'amavuko. Umukunzi wa Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane, witwa Imfura Kenny yagize isabukuru y'amavuko kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.Â
Mu butumwa bwakurikiranye n'Ubugaragaza ko yamaze gutora Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'Abadepite, Miss Iradukunda Liliane yifashishije amafoto menshi agaragaza ibihe byiza yagiye agirana n'umukunzi we maze ayaherekesha amagambo agira ati: "Isabukuru nziza mukunzi."
Inkuru y'urukundo y'aba bombi yaherukaga kugarukwaho mu mwaka ushize, ubwo Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018 yagaragazaga ko yiteguye gukora ubukwe n'umukunzi we, ni nyuma y'uko mugenzi we Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017 ajugunye mu kirere indabo akaba ariwe uzifata 'ibizwi nko gusigirwa igifunguzo.'
Icyo gihe, Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kenny barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.
Ni gacye Miss Iradukunda Liliane yerekanye mu itangazamakuru umukunzi we. Ni yo yamushyiraga ku mbuga nkoranyambaga ntiyifuzaga ko bigarukwaho.
Ariko imiryango yombi irabizi! Muri Nyakanga 2022, yifashishije konti ya Instagrama ye, Iradukunda yabwiye Kenny ko amukunda. Ati 'Mukundwa ndagukunda.'
Kuva icyo gihe abantu batangiye gucyeka ko aba bombi bakundana byeruye, ariko bamwe bagashidikanya.
Byashimangiwe n'uko kuri Saint Valentin ya tariki 14 Gashyantare 2023, Iradukunda yifurije Kenny kugira umunsi mwiza w'abakundanye. Yagize ati 'Umunsi mwiza wa St Valentin.'
Uyu mukobwa yakunze kumvikanisha ko Kenny ariwe muntu yishimira kurusha abandi, kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo yamukunze.
Miss Iradukunda Liliane yifurije isabukuru nziza umukunzi we
Mu 2022 ni bwo yamugaragaje bwa mbere
Yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2018Â