Mpayimana arateganya guhagarika ubwubatsi bwo kubutaka busigaye mu gihe cy'imyaka itanu, bugakorerwaho ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpayimana Philippe uri guhatana nk'umukandida wigenga si ubwa mbere abikoze kuko no muri 2017 yabikoze ariko ntiyahirwa aho yabaye uwa kabiri nyuma ya Paul Kagame watsinze ayo matora.

Kuri iyi nshuro yongeye kugaruka ari na we mukandida rukumbi wigenga kuko abandi bashakaga kwiyamamaza babuze ibyangombwa bisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

Mu byo uyu mukandida ashyize imbere mu rwego rw'ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n'amashyamba harimo guhagarika ubwubatsi ku butaka busigaye bwose igihe cy'imyaka itanu bugaharirwa ubuhinzi.

Mpayimana agaragaza ko ubucuruzi bw'ibibanza mu Rwanda buruta kure ubucuruzi bw'imirima, kandi ubwubatsi bwinshi bukorwa usanga butubya ikibanza mu kwagura ibipangu no kwagura imijyi n'imidugudu ubutitsa mu butambike.

Ati 'Nifuza ko umuco wo kubaka izigeretse utangira ubu. Higeze kubaho amabwiriza ahatira abantu kubaka ibibanza byabo hutihuti, jyewe nzasaba ahubwo ko buri butaka butubatseho buhingwa ku buryo igihugu n'imijyi yacu bihinduka icyatsi kibisi (ville verte). Umuntu agomba gutangira kubaka inzu yo mu mujyi amaze kubona ubushobozi buhagije nta kimwirukansa kuko kubaka inzu itageretse bizaba bitakemewe.'

Muri manifesto ye y'imyaka itanu, Mpayimana agaragaza ko abagura ibibanza/amazu (byo gusenya no kuvugurura) bazigishwa uburyo bwo kwishyira hamwe ngo bongere ubushobozi bwo kubaka izigeretse.

Ibyo bizaba bigamije kandi kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ku buryo ibiribwa ku isahani y'umunyarwanda byongerwa.

Mpayimana yemeza ko kandi hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibiribwa byongerwe haherewe ku buhinzi bw'umuceri nko kuwuhinga ku misozi yaciweho amaterasi kandi byashoboka ngo kuko no mu bihugu nka Vietnam ari ko bibigenza.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza gahunda yo guhinga hatitawe ku gihe cy'imvura cyangwa cy'izuba hakifashishwa uburyo bwo kuhira, Mpayimana na we agaragaza ko biturutse ku kuba zimwe mu nzuzi u Rwanda rufite zituruka mu butumburuke bwo hejuru zishobora kuyobywa zikavomerera imirima y'imiceri yaba yahinzwe mu materasi.

Yifashishije urugero rw'uruzi rwa Mukungwa n'urwa Base yemeza ko zishobora kuvomerera amabanga y'imisozi ya Muhanga, Rulindo na Shyorongi.

Ntabwo wakongera umusaruro w'ubuhinzi ngo wibagirwe uw'ubworozi, Mpayimana Philippe agaragaza ko atorewe kuba umukuru w'Igihugu, yaharanira kongera umusaruro w'ibikomoka ku bworozi hashakwa abashoramari bashoboye, umusaruro w'inyama n'amagi ukikuba inshuro nibura icumi.

Yemeza ko ibyo byatuma Abanyarwanda baza ku isonga mu gushora mu mahanga ibikomoka ku matungo ba mbere muri Afurika.

Mpayimana agaragaza ko Abanyarwanda barya inyama nkeya cyane, kubera igihugu gituranye na RDC kandi kirangura n'inyama nke ziboneka, amatungo, amagi ndetse n'ibishyimbo

Abahinzi bakeneye ibikoresho by'ibanze bibafasha kongera agaciro k'ibyo beza bikeya biba n'ubundi bidahaza inganda nini.

Mu gihe Mpayimana yaramuka atorewe kuyobora u Rwanda, inganda nini zizasabwa kwishyiriraho imishinga y'ubuhinzi bwa kinyamwuga bw'ibyo zikenera kuko ibikusanywa mu bahinzi byakomeje kuba bikeya.

Ateganya kandi gutsura uburobyi mu biyaga byo mu Rwanda no guharanira kugira ubwato burobera Abanyarwanda mu Nyanja y'Abahinde, cyane cyane mu byambu bya Mozambique bishobotse.

Mpayimana yagaragaje ko natorwa azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w'amafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-arateganya-guhagarika-ubwubatsi-bwo-kubutaka-busigaye-mu-gihe-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)