Mpayimana Philippe ateganya kurega u Budage, u Bubiligi n'u Bufaransa byononnye amateka y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpayimana ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza yagaragaje ko ibyo bihugu byakoze iyononamateka y'u Rwanda hagati y'imyaka 1894 na 1994 ndetse riganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abishinja kandi gukingira ikibaba abayikoze bagahungishirizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Uyu mukandida wigenga agaragaza ko atumva uburyo ibyo bihugu byaba byaragize uruhare mu byabaye ariko bikaba bitagezwa imbere y'ubutabera.

Ati 'Dutinya kenshi kubarega kandi niho bigomba kuganisha, tugomba gutangira kubitegura. Hari ibyo bagombaga gukora niba batarabikoze kuki batabibazwa, niba barabikoze mu bundi buryo kuki batabibazwa. Ibyo biri mu mushinga w'ubutabera nteganya ko nashyira imbere.'

Bitandukanye n'izindi Jenoside zemejwe ku ruhando mpuzamahanga, iyakorewe Abatutsi mu 1994 irihariye kuko yakozwe n'Abanyarwanda ubwabo.

Yakoranywe ubugome budasanzwe kuko mu gihe cy'iminsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

Ibinyejana bishize, bigaragaza ko u Rwanda rwayobowe n'abami. Umwami ni we wabaga ari umuyobozi w'ikirenga mu gihe abaturage bari mu byiciro bitandukanye birimo Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ariko bifatwa nk'ibyiciro by'ubutunzi kandi bari babanye neza.

Mu 1899 u Rwanda rwatangiye gutegekwa n'u Budage bwaburukolonizaga nyuma y'intambara ya mbere y'Isi yose bujya mu maboko y'u Bubiligi, abo rero bakaba baragize uruhare mu gutanya Abanyarwanda.

Bigaragazwa ko umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari urwango rwabibwe n'abakoloni bagaragarije Abanyarwanda ko batandukanye bashingiye kuri bya byiciro by'imibereho bari bafite bababibamo amacakubiri.

Si ubwa mbere Umunyarwanda yaba areze u Bubiligi kubera uruhare rwabo no gutererana Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 13 Mata 2024, ubwo hibukwaga abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi umukobwa wa Ngulinzira Boniface witwa Yolanda Ngulinzira yagaraje ko nyuma y'imyaka 10 Jenoside ihagaritswe baje gufata icyemezo cyo kurega Leta y'u Bubiligi ndetse n'abasirikare batatu bari bayoboye Ingabo za MINUAR mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu zatumye barega u Bubiligi zirimo kuba bwarafashe icyemezo cyo kuvana abasirikari babwo mu ngabo za MINUAR kandi gutaha kwabo bigaha ubukare Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko bareze u Bubiligi icyaha cyo kuvangura kuko bahungishije abanyamahanga, Abanyarwanda bahigwaga icyo gihe barabatererana.

Hari kandi gutererana Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bazi nkana ko bazicwa nibagenda.

U Bubiligi kandi babureze icyaha cyo kugabira abicanyi umubyeyi wabo Boniface Ngulinzira, kuko bamuvanye iwe hamwe n'umuryango we bamubeshya kuwurinda bakawuta ahantu wari ukikijwe n'Interahamwe.

Urubanza rwarabaye ndetse mu Rukiko rw'Ibanze uwo muryango ubasha gutsinda Leta y'u Bubiligi ku cyaha cy'uko ingabo za MINUAR zabasize biturutse ku mabwiriza yatanzwe ngo abasirikare babwo batahe.

U Bubiligi bwaje kujuririra icyo cyemezo cy'urukiko mu rubanza rwakunze gusubikwa mu gihe cy'imyaka itandatu ariko mu 2018 bubasha gutsinda abandi ntibirirwa bajurira kuko batari bizeye kuzabona ubutabera bwuzuye.

Mpayimana Philippe ateganya kurega u Budage, u Bubiligi n'u Bufaransa byononnye amateka y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-philippe-ateganya-kurega-u-budage-u-bubiligi-n-u-bufaransa-byononnye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)