Mpayimana yahishuye impamvu ari 'Umukandida w'amafi' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpayimana Philippe yabwiye abaturage ko naramuka atorewe kuba Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga, azashyiraho igihembo ku bakuru b'imidugudu kugira ngo barusheho gukora neza.

Mpayimana kandi yagaragaje ko aramutse atowe hari zimwe muri Minisiteri yahuriza hamwe zirimo iy'Ubuzima, iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'iy'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi.

Yongeye kugaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakunze gukora politiki ihabanye n'iyo u Rwanda rwifuza ndetse n'umuco nyarwanda utemera bityo ko hakenewe gushyira imbaraga mu guharanira ko ubumwe bw'Abanyarwanda.

Ati 'Ingengo y'imari ikomeye igomba gushyirwa no mu bikorwa byose bituma ubumwe bw'Abanyarwanda mu mahanga bugerwaho. Mu mahanga niho dusanga ibice by'Abanyarwanda mu mateka atandukanye u Rwanda rwagize, iyo dutera intambwe mu bumwe bw'Abanyarwanda bo bayitera basubira inyuma. Icyo cyuho rero ntacyo cyatugezaho niyo mpamvu ubuyobozi bujyaho bugomba kwiha izindi ngamba nshyashya. Icyo nicyo nsaba ko hajyaho ingamba zitandukanye n'izisanzwe zikoreshwa.'

Yagaragaje ko hari ibintu bitatu ateganya kuvugurura birimo imikorere ya za Ambasade zikwiye kugira inshingano zo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kandi ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kugira imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ndashaka kuba Umukandida w'amafi

Mpayimana yagaragaje ko azaharanira kongera umusaruro w'amafi ku buryo hirya no hino mu gihugu hagaragara amafi no ku mafunguro.

Yagize ati 'Muri 2017 Mpayimana yiyamamaje ari Umukandida w'amazi, muri 2024 ngarutse ndi Umukandida w'amafi ariko n'amazi sinayibagiwe. Mu biryo nsaba kongera ntabwo isambaza zihagije ndibubasabe ko twongera n'umusaruro w'amafi akagenda akagera Gakenke na Nyamagabe kuko nagiyeyo nsanga ntayo bagira.'

Yakomeje agaragaza ko abantu bo mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko abo mu Karere ka Rubavu bazabona imirimo mu bindi bice by'igihugu irebana no kwigisha ibijyanye n'umwuga w'ubworozi bw'amafi.

Ati 'Ibyo rero biri mu byo muzamfashamo abantu bo mu Burengerazuba mukabona imirimo mu Burasirazuba, mu Rwanda rwo hagati no mu Majyepfo mukatwigisha kurya amafi, kuyaroba n'ibindi byose bijyanye n'uwo mwuga w'amazi.'

Mpayimana yakomoje kandi ku guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo binyuze mu gushyira imbaraga mu bukerarugendo bwo mu bice by'ibyaro.

Yakomeje agaragaza ko afite ingingo 50 zirimo ibyo azakora natorerwa kuba Perezida wa Repubulika asaba abaturage kuzamugirira icyizere.

Mpayimana yagaragaje ko natorwa azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w'amafi
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mpayimana Philippe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yijeje-umushahara-kuri-ba-mudugudu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)