Mu birori byo 'Kwibohora30' hazakorwa akarasisi ka gisirikare kari kamaze imyaka itanu kataba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro ntibisanzwe kuko u Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 30. Ni umunsi uzizihizanywa uzarangwa n'ibikorwa byinshi, ku isonga hakaza akarasisi kuko nyuma y'imyaka itanu kataba, abazawitabira bazaryoherwa n'akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'Igihugu gakunze kurangaza abatari bake.

Ni akarasisi kaherukaga kuba ku wa 04 Nyakanga 2019, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 yari ishize rwibohoye.

Mu buryo bwo kwimakaza n'ururimi gakondo, akandi gashya kazagaragara muri ibi birori ni uko aka karasisi kazakorwa mu Kinyarwanda, ibizaba inshuro ya kabiri gakozwe.
Bwa mbere mu mateka kakozwe mu Kinyarwanda ku wa 15 Mata mu 2024, mu muhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda Abofisiye 624 bari bamaze igihe batorezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni ibintu bitari bisanzwe kuko mbere Ingabo z'u Rwanda zakoreshaga Icyongereza cyangwa Igiswahili.

Ikindi ni uko ibi birori bizabera muri Sitade Amahoro iherutse gutahwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Ni nyuma y'uko iyi Sitade nshya iheruka kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza ivuye ku bihumbi 25.

Iki ni kimwe mu bikorwaremezo bishya u Rwanda rwishimira mu myaka 30 ishize Abanyarwanda basubijwe ihumure na FPR-Inkotanyi.

Uretse akarasisi ka gisirikare kaherukaga mu 2019 mu birori byo kwibohora ni na bwo ibi birori byaherukaga kwizihirizwa muri Sitade Amahoro.

Icyo gihe Perezida Kagame yagarutse mu mezi atatu yo mu 1994, aho igihugu cyari mu icuraburindi cyibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni imwe, agaruka ku buryo ingabo zari iza APR zarokoye n'abari muri Sitade Amahoro.

Yavuze ko batayo y'abasirikare 'bacu yari mu Ngoro y'Inteko Ishinga amategeko itari kure uvuye kuri iyi sitade. Baje kugabwaho igitero gikomeye, badashobora guhura n'izindi ngabo zacu, ariko izo ngabo zabashije kubohora iyi sitade turimo n'ibihumbi by'abantu bari bahahungiye, ari na ko zigabwaho ibitero bikomeye. Uru rwari uruhande rumwe muri nyinshi.'

Ati 'Ingabo zacu n'abazifashaga, babashije kubaho abandi bapfira igihugu cyacu. Abakiriho bakomeje kugikorera n'ubwitange. Turabashimira. Abandi benshi baharaniye ukwibohora bari hano kumwe natwe mu bitekerezo, kubera ko babaye igitambo gikomeye.'
Icyo gihe yashimye ubwitange bw'Abanyarwanda bwatumye nyuma y'ibibazo igihugu cyanyuzemo, ibyo abantu bamwe bafataga byagezweho, ndetse bitangira kugaragara nk'ibisanzwe.

Kubera ko ari ibirori bidasanzwe ndetse bizitabirwa n'abantu benshi bazaza kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwishimira intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera, biteganyijwe ko guhera saa Kumi n'Imwe z'igitondo amarembo ya Sitade Amahoro azaba yafunguwe.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rwari rumaze rwibohoye, Perezida Kagame yanagarutse ku murava w'abasirikare barokoye abari bahungiye muri Sitade Amahoro
Akarasisi ka gisirikare gakorwa n'Ingabo z'u Rwanda ni kamwe mu bizwiho kuryoshya ibirori ku rwego rwo hejuru
Akarasisi ka gisirikare ni muri bimwe byitezwe mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 30
Sitade Amahoro ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi
Sitade Amahoro iherutse gutahwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe
Sitade Amahoro nshya ni yo izizihirizwamo ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 30
Akarasisi ka gisirikare mu birori byo kwibohora haherukwaga gukorwa mu 2019



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirori-byo-kwibohora-30-bizagaragaramo-akarasisi-ka-gisirikare-kari-kamaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)