Mu matora y'abadepite, amajwi y'amashyaka atanu yaragabanutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya matora y'imyanya 53 havuyemo iy'ibyiciro byihariye, FPR Inkotanyi yari ishyigikiwe n'andi mashyaka arimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, tariki ya 17 Nyakanga 2024 yari yatangaje ko FPR Inkotanyi n'aya mashyaka ayishyigikiye yagize amajwi 62,67%.

Icyo gihe, PL yari yagize amajwi 10,97%, PSD igira 9,48%, PDI igira 5,81%, DGPR igira 5,30%, naho PS Imberakuri igira 5,26%. Nsengiyumva Janvier wari umukandida wigenga we yagize 0,51%. Hari hamaze kubarurwa amajwi 96,7%.

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, NEC yagaragaje ko amajwi FPR Inkotanyi yagize mu matora y'abadepite yiyongereyeho, agera kuri 68,83%.

Amajwi ya PL yavuye ku 10,97%, agera ku 8,66%, aya PSD agera ku 8,62%, aya PDI agera kuri 4,61%, aya DGPR agera ku 4,56%, aya PS Imberakuri agera kuri 4,51%. Aya Nsengiyumva nayo yamanutse, agera kuri 0,21%.

Mu byiciro byihariye, tariki ya 16 Nyakanga 2024 hatowe abagore 24 mu ntara zose z'igihugu n'umujyi wa Kigali. Muri Kigali, Kanyange Phoebe wagize amajwi 82,78% na Gihana Donatha wagize amajwi 76,08% ni bo batowe.

Mu ntara y'Amajyaruguru hatowe Uwamurera Olive wagize amajwi 79,35%, Mukarusagara Eliane wagize 79,33%, Ndangiza Madina wagize 74,04% na Izere Ingrid Marie Parfaite wagize 73,32%.

Mu ntara y'Amajyepfo hatowe Tumushime Francine wagize amajwi 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire wagize 73,83%, Uwababyeyi Jeannette wagize 71,68%, Kayitesi Sarah wagize 68,56%, Mukabalisa Germaine wagize 66,73% na Tumukunde Gasatura Hope wagize 65,90%.

Mu ntara y'Iburasirazuba hatowe Kazarwa Gertrude wagize amajwi 62,06%, Mushimiyimana Lydie wagize 61,64%, Kanyandekwe Christine wagize 58,81%, Mukamana Alphonsine wagize 57,76%, Uwingabe Solange wagize 57,69% na Mukarugwiza Judith wagize 55,37%.

Mu ntara y'Uburengerazuba hatowe Ingabire Aline wagize amajwi 72,20%, Mukandekezi Françoise wagize 66,60%, Nyirabazayire Angelique wagize 65,40%, Muzana Alice wagize 60,90%, Sibobugingo Gloriose wagize 60,30% na Uwamurera Salama wagize 53,90%.

Mu matora y'abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, hatowe Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 73,72% na Icyitegetse Venuste wagize 62,35%.

Mu matora y'umudepite uhagarariye abafite ubumuga, hatowe Mbabazi Olivia wagize amajwi 59,90%.

Amajwi y'amashyaka yari ahatanye na FPR mu matora y'abadepite yaramanutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-matora-y-abadepite-amajwi-y-amashyaka-atanu-yaramanutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)