Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Mugisha Gilbert yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ni igitego yatsinze ku munota wa 11 w'umukino wahuje ikipe ye ya APR FC na Police FC wakinwe mu rwego rwo mu gufungura iyi stade yari imaze imyaka isaga ibiri ivuguruwe.

Usibye uyu mukino wakinwe, igikorwa cyo gufungura iyi Sitade cyayobowe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Imbere y'abanyarwanda ndetse n'incuti z'igihugu zari zaje kwihera amaso ubwiza bw'Amahoro Stadium yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni Sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibibumbi 45 000 bicaye neza.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y'ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir'izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n'izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw'ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo kuko n'ibindi byo mu yindi imikino itadukanye.

Hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy'imyitozo, ndetse hashyirwa n'ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n'icya Volleyball.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw'inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

The post Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mugisha-gilbert-wa-apr-fc-yanditse-amateka-yo-gutsinda-igitego-cya-mbere-muri-stade-amahoro-ivuguruye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugisha-gilbert-wa-apr-fc-yanditse-amateka-yo-gutsinda-igitego-cya-mbere-muri-stade-amahoro-ivuguruye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)