Babigarutseho ku wa 11 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, n'abakandida-depite b'uwo muryango.
Ndayambaje Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Mugwato, Akagari ka Nyamirambo, mu Murenge wa Rongi, yavuze ko we na bagenzi be batazibagirwa umutekano bakesha Paul Kagame n'uko yabakijije abacegenzi mu 1997 none ubu bakaba batekanye.
Yavuze ko uretse umutekano ubu biteje imbere aho ubuyobozi bwiza bwabafashije kuvugurura urutoki, bakaba basigaye bahinga insina zitanga umusaruro.
Ati "Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwatugiriye inama yo kuvugurura urutoki, maze baduha insina z'inyamunyo z'ubwoko bwiza zavuye muri RAB none ubu dusigaye duhingira isoko, tukiteza imbere."
Akingeneye Claudine wo mu Mudugudu wa Busimwa, Akagari ka Rukeri, Umurenge wa Kiyumba, yavuze ko afitanye isezerano rikomeye na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi wabakuye ku ngobyi no kugenda mu bwato bagiye mu Bitaro bya Ruli muri Gakenke, bakabegereza ibitaro bya Nyabikenke byabakijije imvune zose.
Ati "Yatugejeje kuri byinshi rwose, kumutora tuzizindura. Yaduhaye ibitaro ntabwo tukigoka tujya i Ruli, ababyeyi barahabyarira. Ntituzibagirwa uko twagorwaga no kugemurira ababyeyi babyariye i Ruli ,aho byadusabaga kwambuka Nyabarongo mu bwato. Nabwo imvura yaba yaguye uruzi rwuzuye tugatinya kwambuka inzara ikabicirayo."
"Kwivuza no kugemurira umurwayi i Ruli byari bigoye, noneho nkajye ugira ubwoba,natinyaga kujya mu bwato ugasanga nohereje udufaranga, akaturya ijoro rimwe, bwacya akabwirirwa."
Akingeneye akomeza avuga banishimira umuriro babonye kuko na wo wabaruhuye kujya gushesha igikoma n'ibindi mu Karere ka Gakenke kuko nabwo byabasabaga kwambuka Nyabarongo, akenshi amazi akajya mu ifu bari kwambuka, ariko ubu byose bakaba barabihonotse.
Kandida-depite w'umuryango FPR-Inkotanyi, Kalinijabo Bartheremy, yavuze ko nta Munyarwanda utashyigikira Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, kuko yagaragaje kenshi ko imvugo ye ari yo ngiro.
Ati: "Ndababwiza ukuri Paul Kagame na FPR-Inkotanyi nta kindi bifuriza abanyarwanda kitari iterambere kuri bose nta n'umwe usigaye, abari batuye mu misozi hose ubu bahinga mu materasi, umuriro wabagezeho kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame, kandi ibyiza byinshi biri imbere aha."
Kalinijabo yakomeje avuga ko gutora Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ari ugushima iterambere ry'imibereho myiza Abanyarwanda bamaze kugeraho,asaba abanyamuryango bose ba FPR Inkotanyi kuzatora 100%.
Uko kwiyamamaza kubaye mu gihe hasigaye iminsi ine gusa kugira ngo amatora nyir'izina abe aho abaturage bavuga ko bizashimisha kwihitiramo abakandida ba FPR Inkotanyi, ibyo bagereranya n'umunyenga.