Muhanga: Dr Habineza Frank yabijeje kunoza ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nibamutora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 9 Nyakanga 2024, mu ngendo akomereje mu gihugu hose, aho yari ageze mu Karere ka Muhanga mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda hamwe n'abandi bakandida 50 b'ishyaka rye rya Green Party, bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Habineza yatangiye abwira Abanyamuhanga ko yiyumva nk'umwana wabo kuko umwe mu babyeyi be (Se umubyara) yavukiye muri Muhanga, akaba yumva ari ishema kugaruka iwabo abaganiriza ku migambi y'iterambere.

Mu migabo n'imigambi yabagejejeho, yababwiye ko nibamutora azateza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro acukurwa mu gihugu hose na Muhanga irimo.

Yavuze ko aka Karere kari mu Turere ducukurwamo amabuye y'agaciro cyane, ariko ugasanga ubwo bucukuzi bukorwa mu buryo budakurikije amategeko.

Yagaragaje ko hari ikibazo cy'abacukura nta burenganzira bafite, ndetse ahubwo bikarangira bamwe mu babukora bagwiriwe n'ibirombe bagapfa.

Dr. Habineza yavuze ko natorwa, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gihugu hose buzarushaho gukorwa neza, by'umwihariko hakifashishwa ikoranabuhanga, ariko n'abayobozi mu nzego z'ibanze bakajya batanga ibyangombwa babanje gushishoza mu kubitanga.

Ati "Twakagombye gucukura dukoresheje ikoranabuhanga, kugira ngo birinde ko abaturage basiga ubuzima mu birombe.'

Umukandida Dr Habineza yagaragaje ko mbere yo gucukura amabuye y'agaciro, byaba byiza habanje ibikorwa byo gupima neza hakamenyekana aho aherereye, aho kugira ngo abantu bareke gucukura mu kajagari bayashakisha, aho rimwe na rimwe birangira batanayabonye, ahubwo bikangiza ibidukikije.

Yagize ati 'Nasanze abantu bacukura uko babonye amabuye y'agaciro, bayabura, bakajya ahandi naho bikaba uko, ndetse na bya binogo bacukuye bagasiga bidasibwe. Ibyo si byo, nimutugirira icyizere, tuzashyiraho uburyo bwo gupima mbere ubutaka, abantu bacukure bazi neza ahari amabuye.'

Dr. Frank Habineza yakomeje avuga ko ababazwa n'uko ahenshi mu hacukurwa amabuye y'agaciro, abaturage baturiye ibyo ibirombe bakomeza guhera mu bukene, kubera ko ngo amabuye yose ahava, ahita yoherezwa mu bihugu by'amahanga.

Akaba yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya amabuye y'agaciro ahaboneka, mu rwego rwo kuyongerera agaciro ku isoko.

Nyuma yo kwiyamamariza i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda, uyu mukandida perezida n'abandi bakandida 50 ayoboye mu ishyaka rye, bazakomereza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku wa 10 Nyakanga 2024.

Dr Frank Habineza yavuze ko natorwa azateza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-dr-habineza-frank-yabijeje-kunoza-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)