Mu ngengo y'imari ya 2023/2023 muri uyu mujyi hubatswe ibilometero 6,9 by'imihanda byatwaye agera kuri miliyari 5 Frw.
Iyo mihanda yubatswe mu mushinga mugari wari ugamije guteza imbere imijyi, aho icyiciro cyawo cya mbere cyari kigizwe n'imihanda ya kilometero 5,06 yubakwa hagati ya 2017 na 2018, gitwara arenga miliyari 4,3 Frw.
Ni mu gihe igice cya kabiri kigizwe n'ibilometero 7,27 cyubatswe mu 2020 gitwara miliyari 4,2 Frw. Iyo y'ibilometero 6,97 yubatswe mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.
Icyakora ntiyishimiwe n'abaturage bijyanye n'uko hari abo yari yarashyize mu manegeka, amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo wahawe iryo soko.
Abaturage kandi ntibanyuzwe n'uburyo uwo muhanda wakozwe cyane ko hari ibice byarimo ibinogo kandi ari umuhanda mushya, ha handi igare riba ritabasha kunyuramo.
Icyakora kuri iyi nshuro abo baturage bari mu byishimo nyuma y'uko abayobozi b'akarere babumvise bigatuma ayo makosa yose akosorwa.
Ni imihanda igiye kongera guteza imbere abakora ubucuruzi buciriritse nk'abatwara abantu n'ibintu ku magare, byagoraga cyane mbere yo gusanwa nk'uko Hakizimana Emmanuel utwara igare mu Mujyi wa Muhanga yabibwiye RBA.
Biteganyijwe ko iyo mihanda izatahwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, akavuga ko uyu mushinga ubasigiye umukoro.
Ni umukoro wo gukurikiranira hafi imikorere ya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo kubaka ibikorwaremezo, hirindwa ko byakorwa mu buryo butanoze, na cyane ko ari byo bidindiza umusaruro uba witezwe nyamara, haratikiriye ingengo y'imari.
Mu gukomeza kubaka uyu mujyi nk'umwe mu yunganira uwa Kigali, mu ngengo y'imari ya 2024/2025 hateganyijwe undi mushinga ukomatanyije, u Rwanda ruhuriyeho na Banki y'Isi, ukazatwara miliyari na none 5 Frw.
Ni umushinga uzasiga i Gahogo na none mu Murenge wa Nyamabuye hubatswe umuhanda ureshya n'ibilometero 2,97.
Urimo ibindi bikorwa nko kubaka Isoko rya Nyabisindu n'iry'ahitwa mu Cyakabiri usohoka mu Mujyi wa Muhanga ujya mu Mujyi wa Kigali, ubuhumekero bw'umujyi n'ibindi bikorwaremezo byo guteza imbere imikino n'imyidagaduro bizashyirwa ahitwa Centre Culturel na none mu Mujyi wa Muhanga.