Mukabalisa, Debonheur, Mukabunani na Sheikh Musa Fazil Harerimana mu bagize Inteko Ishinga Amategeko nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rugaragaraho Abadepite ba FPR INKOTANYI bari basanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko iheruka gusoza manda nka Nyabyenda Damien, Uwineza Beline, Rubagumya Furaha Emma, Uwamariya Odette, Mussolini Eugene, n'abandi mu gihe abarimo Nzamwita Deogratias ari bashya muri iyi mirimo.

Mu bavuye mu Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu, PL, harimo Munyangeyo Theogene, Rutebuka Balinda Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste na Tumukunde Aime Marie Ange.

Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage(PSD) ryatanze Muhakwa Valens wari Perezida wa PAC, De Bonheur Jeanne d'Arc wabaye Minisitiri w'Ibiza no Gucyura impunzi, yaje guhinduka Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Niyongana Gallican wabaye Umusenateri.

Harimo kandi Uwubutatu Marie Therese na na Bizimana Minani Deogratias wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko iheruka.

Ishaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryatsindiye intebe ebyiri gusa, zegukanwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana wari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n'Abakozi muri manda iheruka na Niwemahoro Wassila.

Jean Claude Ntezimana wa DGPR na we yongeye kugaruka mu Badepite ari kumwe na Maombi Carine wasimbuye Dr Habineza Frank.

Undi mutwe wa politike uhagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko ni PS Imberakuri, uhagarariwe na Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene bose bari basanzwe mu basoje manda iheruka.

Abari basanzwe ari abadepite binjiyemo bahagarariye icyiciro cy'abagore ni Mukabalisa Germaine, Muzana Alice, Ndangiza Madina n'abandi mu gihe abandi nka Uwababyeyi Jeannette, Mushimiyimana Lydia, Mukarugwiza Judith n'abandi batorewe manda ya mbere mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abadepite batorewe guhagararira urubyiruko ni Umuhoza Gashumba Vanessa na Icyitegetse Venuste na ho abafite ubumuga bahagarariwe na Mbabazi Olivia.

Mu myaka 21 umubare w'abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko wagiye wiyongera kuko nko 2003-2008 abagore bari 48.75%, abagabo ari 51.25%, muri manda yakurikiyeho mu 2008-2013 abagore bageze kuri 56.25%, abagabo baba 43.75%.

Mu 2013-2018 abagorebariyongereye bagera kuri 64%, mu gihe abagabo bari 36%, muri manda yavuye mu 2018-2024 abagore bari 61%, abagabo ari 39% mu gihe muri manda itangira mu 2024-2029 abagore ari 63.75% na ho abagabo bakaba 36.25%.

Urutonde rw'Abadepite bashya bagiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabalisa-debonheur-mukabunani-niyongana-galliacan-na-sheikh-musa-fazil

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)