Mukabaranga Agnes wa PDC yashimye ubwisanzure bwatanzwe na FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnes, yashimye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yemeza ko ubwisanzure muri Demokarasi Paul Kagame yashyize imbere bwatumye imitwe ya politiki itandukanye igira uruhare mu rugamba rw'iterambere.

Yabigarutseho ubwo umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

Mukabaranga Agnes yagaragaje ko mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 30 ishize ingabo za RPA zibohoye u Rwanda batabura gushima ku mutekano Paul Kagame yashyize imbere.

Ati 'Turacyari mu isabukuru y'imyaka 30 ingabo mwari muyoboye zibohoye iki gihugu, ni ibihe by'ibyishimo byo kubashimira uyu mutekano tugenda tubona aho tunyuze ho. Turabashimira uwo mutekano 100% ni wo utuma natwe nk'imitwe ya Politiki tugira ubwisanzure muri demokarasi tubakesha.'

Yashimye ko FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi itashatse kwikubira ahubwo yahisemo gukorana n'indi mitwe ya Politiki yari mu gihugu itarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Impamvu tubashimira by'umwihariko kuri ubu bwisanzure ni uko ku ikubitiro ingabo za FPR zashoboraga kwegukana byose ariko aho gukora ibyo mwatuganishije mu nzira y'ibiganiro twubaka inzego z'igihugu. Tugenda twubaka buhoro buhoro demokarasi ishingiye ku bitekerezo by'imutwe ya politiki itandukanye.'

Yakomeje ashimangira ko ibyo ari byo byatumye imitwe ya Politiki umunani yifatanya n'Umuryango wa FPR Inkotanyi igashyigikira umukandida Paul Kagame.

Ati 'Ubwo bwisanzure nibwo bwatumye imitwe ya Politiki umunani yifatanya na FPR Inkotanyi kugira ngo dufatanye twamamaze umukandida ubereye u Rwanda, ufite ibigwi bimuranga, ibikorwa byivugira bifite ibipimo ahenshi 100%. PDC rero riri muri iyo mitwe yashyigikiye kandidatire yanyu tukaba tubyishimiye kandi twiteguye gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo kugira ngo tuzegukane instinzi.'

Mukabaranga yagaragaje ko Paul Kagame yakoze byinshi mu nzego zitandukanye z'igihugu aho raporo zerekana inyinshi zigeze ku 100% ariko ko agikeneye indi manda kugira ngo ibitaragera kuri icyo kigero nabyo abigezeho.

Yemeje ko abayoboke ba PDC bazatora Paul Kagame 100% anasaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ku munsi w'amatora bazazinduka bagashyira igikumwe ku gipfunsi.

Mukabaranga Agnes uhagarariye ishyaka PDC, yavuze ko biteguye gutora Paul Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabaranga-agnes-wa-pdc-yashimye-ubwisanzure-bwatanzwe-na-fpr-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)