Mukarwego w'i Gicumbi yashimiye Paul Kagame, avuga ko ubuzima abukesha Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhamya Mukarwego yatanze kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024 ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Sitade ya Gicumbi.

Mukarwego ufite abana 10 barimo bane arera nka Marayika Murinzi, avuka mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi ku Mulindi w'Intwari.

Yagaragaje uburyo yabanye na FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu 'ha handi mwaturinze, muratugaburira ndetse muduhungisha urugamba, mutujyana ahitwa Gishambashayo.'

Ati 'Mwaraturinze muratugaburira, mutatuzi natwe tutabazi nta kuvangura. Urukundo mwadusigiye ruraturya ku mutima kuko twabasigayemo umwenda.'

Uyu mubyeyi yavuze ko kwita ku baturage b'i Gicumbi kwa FPR-Inkotanyi bitarangiriye mu kubahungisha urugamba gusa, ahubwo bakomeje gufashwa bahabwa inka muri gahunda ya GIRINKA, uyu munsi abana baranywa amata, ababyeyi babo bakabona ifumbire n'amafaranga byo kwiteza imbere.

Mukarwego wiyemeje kurerera igihugu nka Malayika Murinzi, mu bana bane yareze imfura muri bo igeze muri kaminuza, byose abigejejweho n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati 'Mu 2020 na bwo nakiriye umwana wari umaze iminsi irindwi avutse yarabuze umubyeyi. Naramureze nifashishije ya nka mwampaye, ubu afite imyaka itatu n'amezi atandatu. Ni umwana ushimishije. Ubu twanamufungurije konti muri Banki ya Kigali kugira ngo azabone uko aziga kuko twe turi gusaza.'

Yagarutse ku mushinga washyizwe mu bikorwa wa Green Gicumbi wo kugira aka karere icyanya gitoshye, kigaburira abagituye, akagaragaza ko wabafashije ibirimo no gushyiraho amaterasi y'indinganire 'ubu turahinga tukeza, tukarya tugahaga, tugasagurira n'amasoko.'

Uyu mushinga wanabafashije kuvugurura amashyamba no gutera icyayi cyo ku misozi.

Nka Mukarwego wari ufite icyayi mu gishanga umwuzure waraje uracyubika cyose 'nsigarana ibiti nka 12 gusa'. icyakora mu gihe atangiye kwiheba, arashumbushwa za ARE 40 yari afite mu gishanga azitererwa i musozi.

Ati 'Njye n'abandi twakoraga muri icyo cyayi duhembwa kandi dukora mu mirima yacu. Nkanjye ubu ndi gukirigita ifaranga abana banjye ntibashobora kwicwa n'inzara kuko nsarura kabiri mu kwezi.'

Byavuye ku kwihaza mu biribwa, n'amajyambere yandi araza, Mukarwego wari ufite inzu yubakishije ibiti isakaje ihema, uyu munsi ashimira FPR-Inkotanyi yamufashije kubaka inzu y'amabati 65 ifite umuriro n'amazi.

Binyuze na none muri Green Gicumbi uyu mubyeyi yubakiwe Biogas 'uyu munsi nkanda ku gikuta mu minota mike ibyo kurya bikaba birahiye, abana bakajya kwiga.'

Ntibyarangiriye aho, Mukarwego yagiriwe amahirwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB kimuha amahugurwa y'umwaka n'igice ajyanye no guteza imbere ubuhinzi bw'ubwatsi bw'inka.

Ubwo bumenyi yarabukoresheje, ubu ahinga ubwatsi bw'amoko atandukanye bwongera umukamo, akagaragaza ko ya nka yahawe, ubu imuha umukamo itubutse, ndetse uyu munsi abugurisha n'abandi.

Yanashinze amatsinda atanu y'aborozi, bose bahinze ubwatsi ku buryo uyu munsi abagera ku 150 bari muri ayo matsinda bari kwiteza imbere babifashijwemo n'ubumenyi Mukarwego yahawe.

Ati 'Ubu twabaye ikigo gicuruza ubwatsi. Ab'i Nyagatare, Rusizi n'ahandi baratugurira. Ubu dufite igitekerezo cyo gushinga ubuhunikiro tukajya duhunika na bwa bwatsi dusaruraho imirama abab'impande zose bakatugurira.'

Ibyo byose bijyanye n'umudugudu w'icyitehererezo ubasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe bubakiwe.

Mukarwego avuga ko 'ubu abakecuru n'abasaza baragenda muri etage', ndetse ko bashimira FPR-Inkotanyi ku bw'amasaziro meza yabahaye, bagashimangira ko bazatora umukandida wayo, Perezida Kagame 100%.

Mukarwego Alphonsine w'i Gicumbi yashimiye FPR-Inkotanyi yabahaye ubuzima kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukarwego-w-i-gicumbi-ukesha-ubuzima-inkotanyi-kuva-ku-rugamba-rwo-kubohora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)