Musanze: Batunguwe no kubona ubutaka buri kurigita mu mpeshyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butaka bwatangiye kwika mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, ubwo abo baturage babyukaga bagiye mu mirimo yabo y'ubuhinzi bagasanga umuhanda wiyashije igice kimwe kigatangira kurigita.

Umwe muri abo baturage witwa Nyirangaruye Domina yagize ati "Ibi twabibonye ejo mu gitondo kandi ejo bundi nta kibazo cyari gihari, twumiwe aya ni amayobera kuko ubundi bikwiye kubaho mu gihe cy'imvura habaye inkangu, ariko ubu byatuyobeye dufite ubwoba ko uyu musozi wose ushobora kurimbuka."

Habineza Jules nawe yagize ati "Aha hantu dusanzwe tuhahinga ariko nta kibazo cyari cyakahabaye nk'iki, ntabwo tuzi uko biraza kugenda ariko namwe murabona ko biteye ubwoba kuko turi no gutinya kuhegera."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwo bwihutiye gushaka itsinda ry'abahanga mu by'ubumenyi bw'Isi ngo bubafashe kumenya icyaba kiri gutera iki kibazo, ariko busaba n'abaturage kwitondera gukomeza imirimo bakoreraga kuri uwo musozi kugira ngo utabateza impanuka zikomeye bakaba bategereje igisubizo.

Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati "Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n'abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka."

Kubera ko uku kwiyasa no kurigita byatangiriye mu muhanda w'umugenderano, ubu wamaze gufungwa, mu kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.

Aho umuhanda wiyashirije babujije abaturage kongera kuwukoresha ngo udateza impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-batunguwe-no-kubona-ubutaka-buri-kurigita-mu-mpeshyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)