Mushikiwabo Louise yapfushije musaza we yari asigaranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutumwa Mushikiwabo yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere bwagiraga buti 'Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga "karatéka", yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y'ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n'umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!'.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muvandimwe wa Mushikiwabo ari we yari asigaranye akaba yabanzirizaga umuhererezi mu muryango bavukamo w'abana 10.

Nyakwigendera Kayiranga yari atuye ku Kabuye mu Mujyi wa Kigali ndetse yari asanganywe uburwayi.

Yitabye Imana nyuma y'undi musaza wa Mushikiwabo witabye Imana mu gihe cya Covid-19.

Nyuma y'ubutumwa bwa Mushikiwabo kuri X, Abanyarwanda b'ingeri zinyuranye bifatanyije na we mu kababaro bifuriza iruhuhuko ridashira nyakwigedera ndetse banakomeza umuryango n'abasigaye.

Mur'iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga "karatéka", yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y'ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n'umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda! pic.twitter.com/hbY0BQVvvd

â€" Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) July 29, 2024

Musaza wa Mushikiwabo Louise witabye Imana ni we yari asigaranye
Kayiranga Wellars yitabye Imana yari asanganywe uburwayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-louise-yapfushije-musaza-we-yari-asigaranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)