Mutsinzi Ange Jimmy yabonye indi kipe i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda wakiniraga FK Jerv, Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan izakina Europa League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, Mutsinzi Ange Jimmy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko yamaze gutandukana na FK Jerv yo muri Norway yari amazemo umwaka n'igice yerekeza muri Zira FK.

Uyu myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi, akaba yasinyiye Zira FK amasezerano y'imyaka 3, azageza muri 2027.

Zira FK izakina imikino ya Europa League, ikaba izahera mu ijonjora rya mbere aho izahura na FC Sheriff Tiraspol yo muri Moldova tariki ya 11 Nyakanga 2024.

Mutsinzi Ange Jimmy muri 2016 nibwo yatandukanye na AS Muhanga yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ubwo yerekezaga muri CD Trofense muri Portugal yakiniye kugeza 2023 ari nabwo muri Gashyantare 2023 yerekezaga muri FK Jerv yo muri Norway yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje muri FK Jerv



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yabonye-indi-kipe-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)