Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye neza muri UEFA Conferance League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutsinzi Ange Jimmy na Zira FK yo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan banyagiye Dunajská Streda yo muri Slovakie ibitego 4-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri muri UEFA Conference League.

Yaherukaga gusezererwa na FC Sheriff yo muri Moldova muri UEFA Europa League, yahise ijya gushaka itike yo kuzajya mu matsinda ya UEFA Conference League.

Mu ijoro ryakeye nibwo Zira FK yatangiriye uru rugendo rw'ijonjora rya kabiri aho yanyagiye 4-0 FC DAC 1904 Dunajská Streda yo muri Slovakie.

Mutsinzi Ange Jimmy akaba yari yabanje mu kibuga ndetse anakina iminoto yose y'umukino 90.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 1 Kanama 2024 mu gihe yakomeza yahita ikina icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma yaharenga agahita ijya mu matsinda ya UEFA Conference League.

Mutsinzi Ange Jimmy mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yerekeje muri Zira FK ayisinyira imyaka 3 avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

Mutsinzi Ange na Zira FK bitwaye neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yatangiye-neza-muri-uefa-conferance-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)