Amakuru avuga ko myugariro Runanira Amza wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu na we wahoze muri iyi kipe, Kwizera Olivier.
Runanira Amza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi mu maboko atari aye.
Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yibye Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y'igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia ibihumbi 27 by'Amadorali.
Nta byinshi biramenyekana kuri iyi dosiye Amza ukekwaho kwiba inshuti ye magara Kwizera Olivier cyane ko ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'uyu munyezamu kuri iki kibazo, yavuze ko ubu nta kintu yabitangazaho.
Gusa amakuru avuga ko aya mafaranga Kwizera yari ayabitse iwe mu rugo, agenda ayiba gake gake gusa baje kumugwa gitumo.
Kuva tariki ya 11 Nyakanga ubwo ISIMBI yatangiraga gukora iyi nkuru, yagerageje kuvugana n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ibe yamenya byinshi kuri iyi dosiye, maze umuvugizi wa RIB, Dr Murangura B. Thierry avuga ko agiye kubikurikirana nta makuru yari abifiteho.
Kugeza uyu munsi tariki ya 16 ubwo twasohoraga iyi nkuru nta kintu RIB yari yakavuze kuri iki kibazo niba koko uyu mukinnyi afunzwe.