Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi bazakina Uefa Europe League - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy, yasotse ku rutonde rw'abakinnyi Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan izifashisha muri UEFA Europa League.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, nibwo Zira FK yatangaje urutonde rw'abakinnyi izifashisha mu mikino iri gutegura yo gushaka itike y'amatsinda ya Europa League, barimo Mutsinzi Ange wahawe nimero 3.

Tariki 11 Nyakanga nibwo iyi kipe ya Zira FK izahura na Sherif yo muri Moldova mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike. Hari hashize icyumweru kimwe Mutsinzi w'imyaka 26 asinye amasezerano y'imyaka itatu muri Zira PFK avuye muri FK Jerv yo muri Norvège yari amaze igihe akinira.

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal.

Andi makuru meza' umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133



Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-mutsinzi-ange-yagaragaye-ku-rutonde-rwabakinnyi-bazakina-uefa-europe-league/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)